12 NZERI 2024
ANGOLA
Abantu barenga 200 beretswe uko bakwiga Bibiliya mu imurika mpuzamahanga ryabereye muri Angola
Kuva ku itariki ya 23 kugeza ya 28 Nyakanga 2024, i Luanda muri Angola habereye imurika mpuzamahanga rya 39. Iryo murika riba buri mwaka ryajemo abantu bagera ku 1.800 baje kumurika, n’abagera hafi ku 100.000 baje gusura iryo murika. Abahamya ba Yehova na bo bari bafite akazu berekaniramo inyandiko zishingiye kuri Bibiliya ziri mu ndimi icyenda. Muri ako kazu hari harimo ahantu abashyitsi bicaraga, mu gihe babaga basobanurirwa ibihereranye na gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya. Iyo gahunda yasobanuriwe abantu inshuro zigera kuri 227, kandi abantu barenga 100 basabye ko basurwa bakigishwa Bibiliya.
Hari umugore waje kuri ako kazu, avuga ko yifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya, maze mushiki wacu amusaba ko yamwigisha Bibiliya. Igihe baganiraga, uwo mugore yamubajije ibibazo byinshi kandi yari ashishikajwe cyane no kumenya iby’amasezerano Bibiliya itanga y’igihe kizaza. Ubu uwo mushiki wacu amwigisha Bibiliya.
Hari undi mugore watangajwe n’uko twigisha abantu Bibiliya ku buntu. Mushiki wacu yamusobanuriye ko tuba twifuza kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku bantu benshi uko bishoboka. Igihe uwo mushiki wacu yamenyaga ko uwo mugore yigeze kwiga Bibiliya, yamweretse videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” Uwo mugore yashimishijwe no kumenya ko buri muntu wese aba atumiwe mu materaniro yacu, kandi agaragaza ko yifuza kumenya byinshi.
Hari umugore wavuye muri Porutugali washimishijwe cyane no kubona Abahamya muri iryo murika. Yavuze ko akunda kuganira n’umuturanyi we w’Umuhamya. Yagize ati: “Idini ryanyu rirantangaza cyane. Nifuza kurimenya neza.” Uwo mugore yababwiye ko nasubira iwabo, azasaba uwo umuturanyi we bagatangira kwigana Bibiliya.
Dushimishwa n’uko muri Angola hari abantu benshi bifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya kandi bakemera ubutumire bwa Yehova bwo ‘kuza, bagafata amazi y’ubuzima ku buntu.’—Ibyahishuwe 22:17.