28 UGUSHYINGO 2019
ANGOLA
Abavuga ururimi rw’Urukongo babonye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2019, muri Angola habaye ikoraniro ryihariye ry’Abahamya ba Yehova, maze hatangazwa ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Urukongo.
Amatorero yose yo muri Angola akoresha urwo rurimi yakurikiranye iryo koraniro ritazibagirana. Matthew Steggel, wo muri komite y’ibiro by’ishami byo muri Angola, ni we watangarije abantu bagera ku 2.053, bari bateraniye mu Nzu y’Amakoraniro iri i Viana muri Angola ko hasohotse iyo Bibiliya.
Hari ikipi y’Abahamya yamaze imyaka irindwi ihindura iyo Bibiliya. Mbere y’uko iyo Bibiliya isohoka, Abahamya bakoreshaga iyo mu rurimi rw’Igiporutugali cyangwa bagakoresha Bibiliya idapfa kuboneka kandi ihenze yo mu rurimi rw’Urukongo.
Iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Urukongo, izatuma Abahamya benshi basoma Bibiliya mu rurimi rwabo kavukire. Umwe mu bagize uruhare mu guhindura iyi Bibiliya yaravuze ati: “Kuba iyi Bibiliya ikoresha imvugo yoroshye bizatuma abavandimwe na bashiki bacu barushaho kuyisobanukirwa, kandi barusheho kuyigisha mu buryo bwumvikana.”
Muri Angola hari ababwiriza 1.524 bari mu matorero akoresha ururimi rw’Urukongo, kandi abagera kuri miriyoni ebyiri muri icyo gihugu bakoresha urwo rurimi.
Twizeye ko iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Urukongo izafasha abagaragu ba Yehova kumwumvira n’umutima wabo wose.—Zaburi 119:34