Soma ibirimo

20 MUTARAMA 2021
ANGOLA

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu Kimbundu

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu Kimbundu

Ku itariki ya 16 Mutarama 2021, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu bwoko bwa eregitoronike, yasohotse mu rurimi ruvugwa muri Angola rwitwa Kimbundu. Disikuru yafashwe mbere y’igihe yerekanywe mu matorero yose yo muri Angola akoresha urwo rurimi. Umuvandimwe Genésio Verdiano, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami, ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse.

Kimbundu ni rwo rurimi ruvugwa cyane muri Angola, ugereranyije rukaba ruvugwa n’abantu bagera kuri miriyoni 7. Muri Angola hari ababwiriza barenga 6.500 bavuga urwo rurimi.

Amakipi abiri y’abahinduzi, bose hamwe bakaba bari batandatu, bamaze imyaka itanu bahindura iyo Bibiliya. Umwe muri abo bahinduzi yaravuze ati: “Iyi Bibiliya izatuma dusobanukirwa neza Ibyanditswe kubera ko ikoresha imvugo yumvikana neza. Nanone izatuma kwigisha abandi Ijambo ry’Imana bitworohera.”

Umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami yaravuze ati: “Tuzi neza ko iyo abantu basoma Bibiliya mu rurimi rwabo barushaho gusobanukirwa ukuri. Tuzishimira kubona ukuntu Yehova azakoresha Ijambo rye mu Kimbundu, akagera abantu ku mutima.”—2 Abatesalonike 3:1.