4 KANAMA 2023
ANGOLA
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’Ikinyaneka
Ku itariki ya 28 Nyakanga 2023, umuvandimwe Salvador Domingos, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Angola, yatangaje ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’Ikinyaneka. Iyo Bibiliya yasohotse mu ikoraniro ry’iminsi tatu rifite umutwe uvuga ngo: ‘Mukomeze kwihangana.’ Iryo koraniro ryabereye mu mujyi wa Lubango uri mu ntara ya Huíla iri mu majyepfo ya Angola. Hari hateranye abantu bagera ku 2.621. Abateranye bose bahawe kopi icapye y’iyo Bibiliya. Vuba aha Bibiliya zo mu bwoko bwa elegitoronike zizashyirwa ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library.
Abantu benshi bavuga ururimi rw’Ikinyaneka batuye mu ntara zo muri Angola, urugero nk’iya Cunene, Huíla na Namibe. Ku biro by’ubuhinduzi byitaruye biri mu mujyi wa Lubango, ni ho hakorerwa imirimo yo guhindura inyandiko na videwo dusohora mu rurimi rw’Ikinyaneka.
Mu bihe bya kera hari sosiyete zishinzwe gusohora Bibiliya, zagiye zihindura izazo mu rurimi rw’Ikinyaneka. Icyakora Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya, ni yo Bibiliya ya mbere yuzuye isohotse muri urwo rurimi. Kubera ko hari indimi nyinshi zishamikiye ku rurimi rw’ikinyaneka, ikipe yahinduye iyo Bibiliya yakoze uko ishoboye ngo ikoreshe amagambo azwi n’abantu benshi bavuga urwo rurimi.
Twishimiye ko abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikinyaneka, bazajya bakoresha iyi Bibiliya nshya bafasha abantu benshi kwiga ibyerekeye Yehova no kumusenga.—Yesaya 2:3.