Soma ibirimo

29 UGUSHYINGO 2021
ANGOLA

Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya ibyanditswe by’Ikigiriki yasohotse mu Kimbundu

Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya ibyanditswe by’Ikigiriki yasohotse mu Kimbundu

Ku Cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo 2021, umuvandimwe Eric Raffaeli, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Angola yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikimbundu. Iyo Bibiliya yasohotse mu bwoko bwa eregitoronike. Bibiliya zicapye zizaboneka mu mwaka wa 2022. Iyo disikuru yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe, yakurikiranywe n’abantu bagera ku 11 000.

Ahagana mu mwaka wa 1920, ni bwo abakoloni b’Abanyaporutugali bahagaritse kwigisha Ikimbundu mu mashuri, hamwe n’izindi ndimi zo muri Afurika. Muri iki gihe, nubwo Ikimbundu kivugwa n’abantu bagera kuri miriyoni 1 n’ibihumbi 7 00 muri Angola, ushyizemo n’abatuye mu murwa mukuru witwa Luanda, kiri mu ndimi zivugwa cyane muri icyo gihugu.

Guhera mu mwaka wa 1990, ni bwo ibitabo by’Abahamya ba Yehova byatangiye kuboneka muri urwo rurimi. Icyakora, byageze mu mwaka wa 2008, nta torero rikoresha Ikimbundu rihari. Ubu hari ababwiriza 2 614 bari mu matorero 55 akoresha ururimi rw’Ikimbundu.

Umwe mu bagize ikipe y’ubuhinduzi mu rurimi rw’Ikimbundu akorera mu rugo

Iyi Bibiliya nshya, irimo imvugo yoroheje kurusha Bibiliya yari yarasohotse mbere yaho ku buryo byorohera abayisoma. Urugero, muri Bibiliya ya mbere, umurongo wo muri Matayo 5:3 ugira uti: “Hahirwa abakene mu mwuka.” Naho Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yo igira iti: “Hahirwa abazi ko bakeneye Imana.”

Hari umuhinduzi wagize ati: “Nizeye ko iyi Bibiliya ari impano ikomeye ku bavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikimbundu. Izabafasha kwiyigisha, mu murimo wo kubwiriza kandi izabafasha kurushaho kuba incuti za Yehova. Nshimishwa no kuba naragize uruhare ruto muri uyu mushinga. Niboneye urukundo rudahemuka rwa Yehova.”

Tuzi ko iyi Bibiliya yo mu rurimi rw’Ikimbundu izafasha abavandimwe na bashiki bacu bavuga urwo rurimi gukomeza gufasha abashimishijwe “gusobanukirwa amabanga yera y’ubwami bw’Imana.”—Luka 8:10.