Soma ibirimo

22 MUTARAMA 2024
ANGOLA

Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igicokwe

Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igicokwe

Ku itariki ya 13 Mutarama 2024, umuvandimwe Jeffrey Winder wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igicokwe. Gahunda yihariye yatangarijwemo iyo Bibiliya yabereye i Luanda ku biro by’ishami byo muri Angola. Iyo gahunda yitabiriwe n’abavandimwe na bashiki bacu 187, naho abagera ku 353.427 bayikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu bari bakurikiye iyo gahunda hari harimo abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 1.644 bavuga ururimi rw’Igicokwe. Abenshi mu baje muri uwo muhango batahanye iyo Bibiliya. Nanone iyo Bibiliya yasohotse mu buryo bwa elegitoronike, ku buryo abayifuza bashobora kuyishyira mu bikoresho byabo bya elegitoronike.

Ugereranyije ururimi rw’Igicokwe ruvugwa n’abantu bagera kuri miliyoni eshatu bo muri Angola, Kongo-Kinshasa na Zambiya. Ubu muri Angola hari amatorero 10 akoresha ururimi rw’Igicokwe, agizwe n’abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 462. Nanone muri Kongo-Kinshasa hari amatorero 21 akoresha ururimi rw’Igicokwe arimo abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 734.

Muri disikuru umuvandimwe Winder yatanze, yavuze ko muri iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, izina ry’Imana ari ryo Yehova ribonekamo inshuro 237. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Mu Baroma 10:13 havuga ko ‘umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.’ Icyakora, uburyo Bibiliya zimwe na zimwe zo mu Gicokwe zahinduyemo uwo murongo, bituma abantu badasobanukirwa neza icyo ushaka kuvuga. Si njye uzarota ntangiye gukoresha ibi Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mfasha abantu kumenya ukuntu gukoresha izina rya Yehova ari iby’ingenzi kugira ngo tuzakizwe.”

Twizeye ko iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo yo mu rurimi rw’Igicokwe izafasha abantu benshi kumenya Yehova no kumukunda n’umutima wabo wose n’imbaraga zabo zose.—Mariko 12:33.