9 UKUBOZA 2022
ANGOLA
Hasohotse ibitabo byo muri Bibiliya, icya Matayo n’Ibyakozwe mu rurimi rw’Igicokwe n’urwa Ibinda
Ku itariki ya 3 Ukuboza 2022, umuvandimwe Samuel Campos, uri muri Komite y”Ibiro by’Ishami bya Angola, yatangaje ko hasohotse ibitabo byo muri Bibiliya, icya Matayo n’icy’Ibyakozwe n’intumwa mu rurimi rw’Igicokwe n’urwa Ibinda. Ibyo bitabo byo muri Bibiliya byasohotse mu buryo bw’ikoranabuhanga muri disikuru yafashwe amajwi igakurikirwa n’abantu bagera ku 2.000.
Amateka y’Abahamya ba Yehova mu ifasi ikoresha ururimi rw’Igicokwe yatangiye mu mwaka wa 2007, igihe itsinda rya mbere rikoresha urwo rurimi ryashingwaga. Muri iki gihe, hari amatorero 10 akoresha ururimi rw’Igicokwe muri Angola, hakaba n’andi 23 ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umwe mu bagize uruhare mu guhindura iyo Bibiliya mu rurimi rw’Igicokwe yagize ati: “Hari Bibiliya zitandukanye ziboneka mu rurimi rw’Igicokwe. Imwe muri zo ikoresha imvugo yoroshye ariko idahuye n’umwandiko w’umwimerere. Indi yo irimo ibitabo hafi ya byose byo muri Bibiliya ariko usanga kuyisobanukirwa bigoye. Icyakora ubu iyo ndi gusoma Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya, mba numva ari nk’aho Yehova ari kumvugisha.”
Itorero rya mbere rikoresha ururimi rwa Ibinda ryashinzwe mu mwaka wa 2014. Muri iki gihe hari amatorero 13 akoresha urwo rurimi. Mbere y’uko ibyo bitabo byo muri Bibiliya, icya Matayo n’icy’Ibyakozwe n’Intumwa bisohoka mu rurimi rwa Ibinda, nta yindi Bibiliya yabonekaga muri urwo rurimi. Ubwo rero wasangaga ababwiriza bakoresha Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yo mu Giporutugali kuko ari yo yabonekaga. Umwe mu bagize uruhare mu guhindura iyo Bibiliya mu rurimi rwa Ibinda yagize ati: “Hari imwe mu mirongo ya Bibiliya nari narasomye incuro nyinshi ariko ubu noneho akaba ari bwo nyisobanukirwa neza. Kuba narafashije muri uyu mushinga wo guhindura ibyo bitabo, ni iby’agaciro kenshi. Rwose byatumye ukwizera kwanjye gukomera.”
Twizeye ko ibyo bitabo byo muri Bibiliya byasohotse mu rurimi rw’Igicokwe n’urwa Ibinda, bizafasha abavandimwe na bashiki bacu kurushaho kwegera Yehova.—Yakobo 4:8.