Soma ibirimo

Ifoto igaragaza uko inyubako y’amagorofa ane yo muri Angola, izaba imeze nimara kuzura

25 MATA 2022
ANGOLA

Imirimo yo kuvugurura inyubako izakoreshwa n’Ibiro by’Ishami byo muri Angola

Imirimo yo kuvugurura inyubako izakoreshwa n’Ibiro by’Ishami byo muri Angola

Muri Kamena 2022 ni bwo biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura inyubako y’amagorofa ane izatangira. Iyo nyubako y’ibiro by’ishami bya Angola izagirwa amacumbi n’ibiro. Muri iki gihe abagize umuryango wa Beteli bagera kuri 207, nta byumba bihagije bari bafite. Inyubako bakoreshaga zuzuye mu mwaka wa 2003.

Hari hakenewe indi nyubako, kuko abagize umuryango wa Beteli bamwe na bamwe baba mu nzu ikodeshwa. Mu mwaka wa 2021 ni bwo abavandimwe baguze iyo nyubako igiye kuvugururwa kandi iherereye hafi ya Beteli.

Iyo nyubako izaba ifite ibyumba 57 by’amacumbi n’ibiro 60. Ibyumba by’amacumbi bizaba bifite ibiro kandi ibiro na byo bizakorwa ku buryo bishobora kuba byakongerwa. Nanone muri iyo nyubako hazaba harimo icyumba cy’inama n’icyumba mberabyombi. Ibiro bizashyirwamo inkuta zishobora gukurwamo cyangwa zikongerwamo bitewe n’ibikenewe.

Abagize umuryango wa Beteli baba mu mazu akodeshwa byitezwe ko bazimukira muri iyo nyubako mu Gushyingo 2024.

Umuvandimwe uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Angola, yaravuze ati: “Dukomeje gusenga ari na ko dukorana n’Urwego Rushinzwe Ubwubatsi n’Ibishushanyo Mbonera ku Isi Hose, kugira ngo iki kibazo gikemuke. Kuba haraguzwe iyi nyubako kandi ikaba igiye kuvugururwa bigaragaza ko Yehova yasubije amasengesho yacu.”

Muri Angola hari ababwiriza barenga 160 000. Mu mwaka ushize, mu Rwibutso haje abantu barenga 400 000 kandi ababwiriza bigisha Bibiliya abantu barenga 200 000. Twizeye ko Yehova azadufasha kandi akaduha imigisha igihe tuzaba tuvugurura izi nyubako zizateza imbere Ubwami bwe.—1 Ngoma 29:16.