Soma ibirimo

2 GASHYANTARE 2022
ARIJANTINE

Abagize umuryango wa Beteli bo muri Arijantina bishimiye kwimukira mu mazu mashya

Abagize umuryango wa Beteli bo muri Arijantina bishimiye kwimukira mu mazu mashya

Abagize umuryango wa Beteli bo muri Arijantina barangije kwimukira mu mazu mashya. Mu mpeshyi yo muri 2021, ni bwo ba rwiyemezamirimo barangije kubaka ayo mazu mashya. Kuva icyo gihe, abagize umuryango wa Beteli, abavoronteri bo mu bwubatsi barimo gukora imirimo ya nyuma harimo guteranya ibikoresho byo mu nzu, gukora isuku, ibijyanye n’amazi n’amashanyarazi.

Izo nyubako zigizwe n’inzu nini irimo ibiro 136, amazu abiri y’amacumbi afite ibyumba 98. Mbere y’uko bimukira muri ayo mazu, ibiro by’ishami byakoreraga mu mazu menshi ari ahantu hatandukanye. None ubu bazajya baba kandi bakorere ahantu hamwe. Izo nyubako zubatse mu kibanza gifite ubuso bungana na metero kare 8 524, giherereye mu nkengero z’umugi wa Buenos Aires, umurwa mukuru wa Arijantina.

Umuvandimwe Humberto Cairo, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami yaravuze ati: “Yehova yatugaragarije ubuntu bwe butagereranywa kuri uyu mushinga. Izi nyubako ni nziza cyane, cyanecyane icyapa kigaragara neza gifite ikirango cya jw.org.”

Umuvandimwe Sebastian Rosso, ukora mu rwego rushinzwe umurimo, yagize ati: “Iyi ni impano ikomeye yaturutse kuri Yehova. Aha hantu hazadufasha kubona ibyo dukeneye. Twe ubwacu nta cyo turi cyo , ariko dushimira cyane kuba twarabonye izi nyubako nziza zizadufasha gukora neza.”

Twizeye ko izi nyubako nshya zizafasha abagize umuryango wa Beteli, akazi kabo kakagenda neza kandi zigahesha Yehova ikuzo mu gace ziherereyemo.—2 Ngoma 7:1.

 

Abagize umuryango wa Beteli bo muri Arijantina bimukiye mu nyubako nshya ziri i Buenos Aires. Kwimuka byatangiye muri Nyakanga 2021, ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abagize umuryango wa Beteli bamaze kwimukira muri ayo mazu, batangiye gukora imirimo ya nyuma yo guteranya ibikoresho byo mu nzu n’amasuku. Ibiro bishya by’ishami bizatanga ubuhamya mu gace biherereyemo