Soma ibirimo

Umunyamabanga wa leta Claudio Romero (uri ibumoso) aha igihembo umuvandimwe wo muri Komite y’ibiro by’ishami byo muri Arijantine, Miguel Puchetti (uri iburyo).

31 UKUBOZA 2019
ARIJANTINE

Abahamya ba Yehova bo muri Arijantine bahawe igihembo bitewe n’ikoraniro bakoreye mu mugi wa Buenos Aires mu mwaka wa 2019

Abahamya ba Yehova bo muri Arijantine bahawe igihembo bitewe n’ikoraniro bakoreye mu mugi wa Buenos Aires mu mwaka wa 2019

Abayobozi b’umugi wa Buenos Aires bahaye Abahamya ba Yehova igihembo, babashimira ikoraniro mpuzamahanga bahagiriye mu mwaka wa 2019, kubera ko cyari igikorwa gikomeye mu by’umuco no mu rwego rw’idini. Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku itariki ya 12 Ukuboza 2019, cyavugaga kuri iryo koraniro, abo bayobozi b’umugi bahaye abavandimwe bacu ishimwe ry’uko bagize ikoraniro ryiza.

Abayobozi babiri bari bahagarariye leta muri icyo kiganiro, ari bo Claudio Romero na Federico Pugliese, bashimiye Abahamya ba Yehova ibyo bakoreye mu mugi wa Buenos Aires. Claudio Romero yaravuze ati: “Tubashimira cyane uburyo mugaragaza ko muha agaciro amahame yo mu rwego rw’idini n’umuco kandi mugafasha abaturage bacu kunga ubumwe. Idini ryanyu ndarikunda cyane, kuko mwitanga kandi umurimo wanyu mukawukorana umwete. Urukundo n’ishyaka mugaragaza mwigisha abandi, ni ibyo gushimirwa.” Federico Pugliese we yaravuze ati: “Insanganyamatsiko yanyu iragira iti: ‘Urukundo ntirushira;’ kandi navuga ko urukundo nyakuri ari rwo rubaranga igihe cyose, atari kuri uyu munsi gusa w’igiterane.”

Icyo gihembo abayobozi batanze ni icyo gushimira abavandimwe na bashiki bacu urukundo bakunda bagenzi babo. Ariko kandi, ntitugaragaza urukundo tugamije guhabwa ibihembo, ahubwo tuba twifuza gushimisha Imana idukunda, Yehova.—1 Yohana 4:8.