Soma ibirimo

Ifoto igaragaza uko ibiro by’Abahamya bizaba bimeze nibimara kubakwa. Ibyo biro bizaba birimo ibyumba byo gukoreramo n’amazu abiri y’amacumbi. Ayo mazu azatangira gukorerwamo hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2020.

29 MATA 2019
ARIJANTINE

Abahamya batangiye kubaka ibiro bishya muri Arijantine

Abahamya batangiye kubaka ibiro bishya muri Arijantine

Muri Kanama 2018, Abahamya ba Yehova batangiye kubaka ibiro byabo bishya i Buenos Aires muri Arijantine. Ayo mazu azaba agizwe n’ibiro bizakoreramo abantu 136 hamwe n’inzu ebyiri z’amacumbi zirimo ibyumba 98, byose hamwe biri mu nyubako imwe nini ku buryo kuyikoreramo bizaba byoroshye. Ibyo bitandukanye n’uko amazu bari basanganywe yari ameze kuko yo yari atatanye. Amafoto ari hasi aratwereka uko imirimo yo kubaka yatangiye.

Icyo kibanza gifite ubuso bwa metero kare 8.524 kiri mu nkengero z’umugi mukuru wa Arijantine witwa Buenos Aires.

 

Kanama 2018: Ikipi igizwe n’abavandimwe na bashiki bacu icumi yamaze umwaka n’amezi atandatu ikora igishushanyo mbonera k’inyubako.

Nzeri 2018: Abubatsi barimo baracukura imyobo izashyirwamo inkingi zo gushyigikira inyubako. Hazacukurwa imyobo ifite metero 38 izashyirwamo inkingi zigera ku 103.

Ugushyingo 2018: Abubatsi bazamura ibikoresho bifashishije icyuma kizamura gifite metero 33.

Ugushyingo 2018: Abubatsi barimo bateranya icyuma kizamura ibikoresho. Muri uyu mushinga bakora uko bashoboye bakirinda ibintu byabateza impanuka.

Mutarama 2019: Hakoreshwa imashini zihambaye kugira ngo bacukure imisingi y’ahazashyirwa ibyuma bizamura abantu bikanabamanura mu nyubako.

Werurwe 2019: Aha abubatsi barimo barubaka fondasiyo. Bashyiramo ibyuma kugira ngo ikomere cyane.