Soma ibirimo

14 UKWAKIRA 2019
ARIJANTINE

Aho umushinga wo kubaka Beteli yo muri Arijantine ugeze

Aho umushinga wo kubaka Beteli yo muri Arijantine ugeze

Ifoto yafashwe izuba rirenga, igaragaza inyubako nshya za Beteli yo muri Arijantine

Umushinga wo kubaka ibiro by’Abahamya byo muri Arijantine watangiye mu mwaka ushize, none ubu imirimo iri hafi kurangira. Izo nyubako zigizwe n’amazu atatu, ni ukuvuga inzu y’ibiro n’amazu abiri y’amacumbi. Izo nyubako zose zubatse ku buso bungana na hegitari umunani n’igice. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira muri Nyakanga 2020.

Dushimishijwe cyane no kuba uyu mushinga urimo kugenda neza. Dusenga Yehova buri munsi, ngo akomeze kuduha umugisha.—Gutegeka kwa Kabiri 28:8.

 

Mata 2019: Ifoto igaragaza inyubako y’ibiro. Hamaze gushyirwaho inkingi zizashyigikira inyubako yose zihereye muri kave

Kamena 2019: Ifoto igaragaza umwubatsi uri ku gikwa, atunganya aho bazamena beto ku nzu y’amacumbi ya A

Nyakanga 2019: Ifoto igaragaza abubatsi barimo bategura ibyuma byo gukora beto, ndetse n’ahazaca insinga z’amashanyarazi muri beto izaba yubatseho igorofa rya gatatu, mu nzu y’ibiro

Nyakanga 2019: Ifoto igaragaza abubatsi bamena beto yo muri etaje ya kabiri y’inzu y’amacumbi ya A. Iyi nzu y’amacumbi izaba igizwe na etaje eshanu, ifite n’ibaraza

Nyakanga 2019: Ifoto igaragaza ahazajya parikingi. Iyo parikingi izaba ishobora kwakira imodoka 72 muri kave, n’izindi 72 hejuru

Kanama 2019: Ifoto igaragaza inzu y’amacumbi ya A, inzu y’amacumbi ya B n’inzu y’ibiro, iri hakurya