Soma ibirimo

15 GASHYANTARE 2023
ARIJANTINE

Gahunda yo kubwiriza mu ruhame ahabereye iserukiramuco muri Arijantine

Gahunda yo kubwiriza mu ruhame ahabereye iserukiramuco muri Arijantine

Ku itariki ya 11 Ugushyingo 2022, mu mujyi wa Rosario habaye iserukiramuco ry’abanyamahanga batuye muri Arijantine ku nshuro ya 38. Haje abashyitsi barenga miliyoni imwe, kugira ngo barebe imico n’imigenzo bitandukanye by’abantu baturuka ahantu hatandukanye baba muri Arijantine. Ibiro by’ishami byo muri Arijantine byateguye gahunda yihariye yo kubwiriza abari kuzitabira iryo serukiramuco, babereka urubuga rwacu rwa jw.org kandi bakabaha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Hari hari ibitabo mu ndimi zitandukanye harimo Ururimi rw’amarenga yo muri Arijantine, Igishinwa, Icyongereza, Ikigwarani, Igikerewole cyo muri Hayiti, Igiporutugali, Igikecuwa (cyo muri Boliviya) n’Icyesipanyoli. Abavandimwe na Bashiki bacu barenga 400 bifatanyije muri iyo gahunda yihariye.

Abateguye ibyo birori bemereye abavandimwe gushyira utugare ahantu hagaragara kandi hanyura abantu benshi. Umwe mu bayobozi b’umujyi yaravuze ati: “Muba mugaragara neza kandi muri intangarugero mu myifatire.” Hari umuganga uvura indwara zo mu mutwe wegereye abavandimwe bari bari ku kagare maze aravuga ati: “Nsoma ibitabo byanyu kandi ndabikunda! Inshuro nyinshi, mbikoresha mvura abarwayi.”

Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2022, ikinyamakuru gisomwa cyane cyo muri uwo mujyi cyitwa, La Capital, cyasohoye inkuru yerekeranye n’iyo gahunda yihariye yo kubwiriza. Muri iyo nkuru hari harimo na linki y’urubuga rwa jw.org kandi iyo nkuru yanavuze no ku mubare w’indimi ziboneka kuri urwo rubuga.

Twishimira kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, bakoresha neza uburyo bwose babonye bwo “kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza.”—Ibyakozwe 20:24.