20 UKUBOZA 2019
ARIJANTINE
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye mu mugi wa Buenos Aires muri Arijantine
Itariki: 13-15 Ukuboza 2019
Aho ryabereye: Estadio Único de La Plata, mu mugi wa Buenos Aires, muri Arijantine
Ururimi: Ururimi rw’Amarenga rwo muri Arijantine, Icyongereza n’Icyesipanyoli
Abateranye: 47.555
Ababatijwe: 563
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 6.300
Ibiro by’ishami byatumiwe: Amerika yo Hagati, Boliviya, Esipanye, Finilande, Koreya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Paragwe, Peru, Rumaniya, Shili, Sikandinaviya, Silovakiya, u Burayi bwo Hagati, n’u Butaliyani
Inkuru y’ibyabaye: Maria Anapios, umuyobozi wa hoteri Panamericano abashyitsi bari bacumbitsemo, yaravuze ati: “Muri iki gihe, usanga intambara hagati y’abenegihugu, hagati y’ibihugu no hirya no hino ku isi. Birakwiriye ko habaho igiterane nk’iki gihuza abantu bunze ubumwe, babanye mu mahoro, kandi bakundana kuko ari byo tuba dukeneye.”
Abavandimwe na bashiki bacu baha ikaze abashyitsi ku kibuga k’indege
Abavandimwe bahagarariye Abahamya ba Yehova, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mbere y’uko ikoraniro ritangira
Abavandimwe na bashiki bacu binjira aho ikoraniro ryabereye ari benshi
Abavandimwe na bashiki bacu bakoma amashyi mu gihe k’ikoraniro
Ababwiriza bashya babatirizwa muri imwe muri pisine zateganyijwe
Umuvandimwe Kenneth Cook, wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru isoza ku Cyumweru
Bashiki bacu bane bifotoje bafashe amafoto ariho inyuguti zigaragaza ijambo “Urukundo”
Abahamya bifotoje bambaye imyenda gakondo yo muri icyo gihugu
Abakorera umurimo w’igihe cyose wihariye mu bindi bihugu, bapepera abateranye ku Cyumweru
Abavandimwe bo muri icyo gihugu basusurutsa abashyitsi mu birori byari byateguwe