Soma ibirimo

29 KANAMA 2023
ARIJANTINE

Kubwiriza mu ruhame ahabereye irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru muri Arijantine

Kubwiriza mu ruhame ahabereye irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru muri Arijantine

Kuva ku itariki ya 20 Gicurasi 2023 kugeza tariki ya 11 Kamena 2023, mu mijyi ine yo mu gihugu cya Arijantine habereye irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru. Ugereranyije, abantu barenga 400.000 bo muri icyo gihugu n’abari bavuye mu mahanga bitabiriye kureba iryo rushanwa ryamaze ibyumweru bitatu. Mu duce dutandukanye, hashyizweho utugare dushyirwaho ibitabo no ku masaha atandukanye. Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 500 bifatanyije muri iyo gahunda, kandi batanze ibitabo birenga 500. Abantu benshi bamenyeshejwe urubuga rwa jw.org aho bashobora kubona ibisubizo by’ibibazo bibaza kuri Bibiliya.

Umugabo utuye muri ako gace, yaje ahari akagare avuga ko akunda gutega amatwi ibyafashwe amajwi iyo ari muri siporo. Umwe mu bavandimwe bari aho yamweretse urubuga rwa jw.org kandi amusobanurira uko bakuraho ibitabo byacu byafashwe amajwi. Uwo mugabo yavuze ko azishimira kongera ibitabo byacu byafashwe amajwi ku rutonde rw’ibyo yumva.

Mu rwego rwo kugera ku bashyitsi benshi baturutse mu mahanga bari baje gukurikirana iryo rushanwa, ku tugare hashyizweho ibitabo byo mu ndimi icyenda. Nanone kandi, ababwiriza benshi bize amagambo make arebana n’uko basuhuzanya mu ndimi zitandukanye abashyitsi bavugaga, kugira ngo bazashobore kubaganiriza, igihe bageze aho utugare twabaga turi. Hari umuvandimwe wifatanyije muri iyi gahunda, wavuze ati: “Kuba narifatanyije muri iyi gahunda yari igamije kubwiriza abantu baturuka ahantu hanyuranye, byamfashije kwibonera ko Yehova Imana yacu atarobanura ku butoni kandi ko agira neza. Rwose byaranshimishije.”

Birashimishije kubona abateguye aya marushanwa bemera ko Abahamya ba Yehova bashyira utugare turiho ibitabo, ahantu hatari hemerewe kugira undi muntu uhagera kubera impamvu z’umutekano. Umwe mu bateguye iri rushanwa yasobanuye impamvu bemereye Abahamya kugera aho hantu, agira ati: “Tuzi neza ko Abahamya ba Yehova ari abanyamahoro kandi ko nta kaga bateza.” Ibyo byatumye n’abashinzwe umutekano babwirizwa.

Birashimishije cyane kubona ukuntu abagaragu ba Yehova bakora uko bashoboye kose kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu b’ingeri zose kandi babibe imbuto z’ukuri k’Ubwami ku isi hose.—Umubwiriza 11:6.