Soma ibirimo

15 GICURASI 2024
ARIJANTINE

Muri Arijantine hari kubera imurika ryihariye rigaragaza uko Abahamya ba Yehova batotejwe mu gihe cy’Abanazi

Muri Arijantine hari kubera imurika ryihariye rigaragaza uko Abahamya ba Yehova batotejwe mu gihe cy’Abanazi

Ku itariki ya 3 Mata 2024, mu nzu ndangamurage y’amateka ya jenoside yakorewe Abayahudi iri mu mujyi wa Buenos Aires, muri Arijantine hatangijwe imurika rizamara igihe gito, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Mpandeshatu y’isine: Inkuru y’ubutwari no kwihangana.” Iryo murika rizarangira ku itariki ya 4 Kanama 2024.

Abahamya ba Yehova barenga 16.000 batotejwe n’ubutegetsi bw’Abanazi bazira ko banze kujya mu gisirikare no gushyigikira ishyaka rya Nazi. Abagera ku 4.500 bajyanywe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, kandi abagera ku 1.750 barishwe. Kugira ngo Abanazi babashe kumenya imfungwa z’Abahamya ba Yehova, babambikaga impuzankano badodeyeho ikimenyetso cya mpandeshatu y’isine.

Muri iryo murika rigizwe n’ibice bitatu, hifashishwa amateka n’inkuru z’abantu ku giti cyabo bazi neza ibyabaye ku Bahamya ba Yehova babaga mu bihugu byayoborwaga n’Abanazi, kugira ngo hasobanurwe ukuntu bakomeje kuba indahemuka kandi bakihangana. Hari ibyafashwe amajwi, ekara zo ku rukuta zerekana amashusho ndetse n’izindi videwo biri mu rurimi rw’amarenga yo muri Arijantine, mu Cyesipanyoli no mu Cyongereza. Hari n’abantu bashinzwe gutembereza abashyitsi babasobanurira.

Ibumoso: Mushiki wacu uri gutembereza abantu abasobanurira akoresheje ekara yo ku rukuta. Hagati: Umushyitsi waje gusura arimo gufotora impuzankano bambaraga mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Iburyo: Abashyitsi babiri barimo gutembera bakoresheje ibyafashwe amajwi

Kopi y’inyandiko yasabaga Abahamya kwihakana ukwizera kwabo kugira ngo barekurwe yahinduwe mu Cyesipanyoli

Nanone muri iryo murika, berekana kopi y’inyandiko Abanazi bifashishaga basaba Abahamya kwihakana ukwizera kwabo. Abavandimwe na bashiki bacu bashyirwagaho agahato kugira ngo basinye inyandiko yemeza ko batakiri Abahamya ba Yehova. Iyo bemeraga kuyisinya barabarekuraga bagataha. Icyakora Abahamya bake ni bo bemeye kuyisinya. Igice gishishikaje muri iryo murika, ni igice gifasha abaje kuhasura kugira icyo bakora kugira ngo biyumvishe uko Abahamya bari babayeho muri ibyo bihe. Muri icyo gice babereka ya nyandiko yabasabaga kwihakana, maze bakabasaba gutekereza ukuntu byasabaga ubutwari no kwiyemeza kugira ngo batayisinya.

Umushakashatsi mu birebana n’ibyabaye muri jenoside yakorewe Abayahudi, witwa Isabel Burnstein, amaze gusura iryo murika yaravuze ati: “Iri murika ryerekana neza ukuntu Abahamya ba Yehova bakomeje kuba indahemuka kandi bakiyemeza gukora ibyiza. Inkuru yabo itwigisha ko tugomba gukomeza guharanira kugendera ku mahame agenga icyiza, nubwo turi mu isi aho abantu batakiyaha agaciro.”

Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bifatanyije muri iryo murika

Kuva iryo murika ryatangira, rimaze gusurwa n’abantu barenga 8.400. Umuvandimwe Marcos Donadío, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Arijantine, yaravuze ati: “Iri murika rizatuma abantu batazi Abahamya ba Yehova basobanukirwa neza amateka yacu n’imyizerere yacu. Twizeye ko abantu benshi uko bishoboka bazaza muri iri murika kandi bagasobanukirwa byinshi.”

Twishimiye iri murika kuko rigaragaza ubutwari n’ubudahemuka Abahamya bagaragaje. Twifuza ko urugero abo bagaragu b’indahemuka bagaragaje rwatuma twese dukora uko dushoboye tugakomeza “gushikama kugeza ku iherezo.”—1 Abakorinto 1:8.