Soma ibirimo

Abahamya bashyira ibitabo ku tugare tugera kuri 400 bakoresheje babwiriza mu ruhame.

6 UGUSHYINGO 2018
ARIJANTINE

Abahamya babwirije abantu bari bitabiriye imikino ya Olempiki y’urubyiruko yabereye muri Arijantine

Abahamya babwirije abantu bari bitabiriye imikino ya Olempiki y’urubyiruko yabereye muri Arijantine

Guhera ku itariki ya 6 kugeza ku ya 18 Ukwakira 2018, Abahamya bashyizeho gahunda yo kubwiriza mu ruhame abantu bari bitabiriye imikino ya Olempiki y’urubyiruko, yabereye mu mugi wa Buenos Aires muri Arijantine.

Abakinnyi baturutse i Saint Kitts n’i Nevis bafata ibitabo ku kagare. Buri munsi hatangwaga ibitabo bibarirwa mu magana.

Iyo mikino yari yitabiriwe n’abakina imikino ngororamubiri basaga 4000 baturutse mu bihugu bigera kuri 206, ikaba ari yo mikino ikomeye kuruta indi yose ku isi yitabirwa n’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 15 kugeza kuri 18. Abahamya basaga 6.400 bifatanyije muri iyo gahunda yo kubwiriza kugira ngo abitabiriye iyo mikino n’abandi baje muri uwo mugi bumve ubutumwa bwo muri Bibiliya. Abo Bahamya bakoresheje utugare dushyirwaho ibitabo tugera kuri 390 maze dushyirwa ahantu hagera ku 100.

Abahamya batanze igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo n’agatabo Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, kubera ko abenshi bari bitabiriye iyo mikino bari urubyiruko. Ibyo bitabo byari mu ndimi zitandukanye, urugero nk’Icyarabu, Igishinwa, Icyongereza, Igifaransa, Ikidage, Igikoreya, Igiporutugali, Ikirusiya, Icyesipanyoli kandi hari na videwo zo mu rurimi rw’amarenga rwo muri Arijantine. Buri munsi hatangwaga ibitabo bigera ku 790.

Abo bahamya bifatanyije muri iyo gahunda yihariye yo kubwiriza mu ruhame, bishimiye kubwiriza abato n’abakuze bari bitabiriye iyo mikino.—Zaburi 110:3.