Soma ibirimo

2 GICURASI 2017
ARIJANTINE

Muri Arijantine haguye imvura idasanzwe

Muri Arijantine haguye imvura idasanzwe

BUENOS AIRES muri Arijantine—Guhera tariki ya 29 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata 2017, imvura idasanzwe yateje umwuzure mu ntara zo mu gihugu cya Arijantine, ari zo Buenos Aires, Chaco, Chubut, Catamarca, Jujuy, Misiones, La Pampa, Salta, San Juan, Santa Cruz, Santa Fe, Santiago del Estero, na Tucumán. Ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova byo muri Arijantine byavuze ko nta Muhamya n’umwe wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’uwo mwuzure.

Intara za Chubut na Salta ni zo zibasiwe cyane n’ibyo byago. Mu mugi wa Comodoro Rivadavia mu ntara ya Chubut, haguye imvura ingana n’iyari isanzwe ihagwa mu mwaka wose. Ibyo byatumye imiryango 60 y’Abahamya iva mu byayo. Nanone hari inyubako ebyiri zo mu ntara ya Chubut Abahamya bakoreshaga muri gahunda yo gusenga zangiritse cyane, n’indi imwe yo mu ntara ya Salta. Ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova byo muri Arijantine byohereje komite z’ubutabazi muri izo ntara zombi kugira ngo hatangwe ubufasha. Biteganyijwe ko iyo gahunda yo gutanga ubufasha izamara igihe kinini.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000

Muri Argentina: Omar A. Sánchez, +54-11-3220-5900