11 MUTARAMA 2024
ARUMENIYA
Imyaka 10 irashize Abahamya ba Yehova bo muri Arumeniya bemerewe gukora imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare
“Gushyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare ni umwe mu myanzuro myiza cyane igihugu cyacu cyafashe.” Byavuzwe n’uhagarariye Komite y’Igihugu Ishinzwe iby’Imirimo ya Gisiviri Isimbura iya Gisirikare
Ku itariki ya 14 Mutarama 2024, hari hashize imyaka 10 igihugu cya Arumeniya cyemeye ko hashyirwaho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare ituma abantu bumvira umutimanama wabo babasha gukora imirimo yagirira abandi akamaro kandi batagiye mu gisirikare. Imwe mu mirimo baba bashobora gukora harimo kubaka, kwita ku busitani n’indi mirimo ifitiye abaturage akamaro. Kuva iyo mirimo yatangira gukorwa, Abahamya ba Yehova barenga 450 bakiri bato, bahisemo kuyikora.
Umuvandimwe Samuel Petrosyan ukora imirimo ya gisiviri mu bijyanye no kwita ku busitani, yaravuze ati: “Ngerageza gukora akazi neza uko bishoboka kose. Urugero, nkora neza akazi nahawe kandi nkaba inyangamugayo mu byo nkora byose. Ibyo bituma abahagarariye imirimo banyubaha kandi bakamfata neza.”
Umuvandimwe Artur Martirosyan wakoze imyaka itatu imirimo ya gisiviri akorera kwa muganga, yaravuze ati: “Nishimiye kuba narabonye uburyo bwo gufasha abandi. Kandi ibyo byatumye ndushaho kuba umuntu mukuru. Byantoje kumenya gushyira mu gaciro, uko umuntu yakwitwara mu gihe ahangayitse no gushyikirana neza n’abandi.”
Mbere y’umwaka wa 2014, abavandimwe bakiri bato bo muri Arumeniya bafunzwe igihe kirekire bitewe n’uko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare. Umusirikare umwe ukomeye, yagize icyo avuga ku bintu byagezweho bitewe n’iyo mirimo ya gisiviri agira ati: “Bigitangira, narwanyaga ibyo bintu by’imirimo ya gisiviri kuko nari mpangayikishijwe n’umutekano w’igihugu no kuba hari abantu bafite ubushobozi batari kubyazwa umusaruro. . . . Icyakora, naje kubona ko nibeshyaga. Nyuma y’imyaka myinshi naje kwibonera ko . . . Abahamya ba Yehova nta kibazo cy’umutekano muke bateza mu gihe bakora iyo mirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Ahubwo, twabonye abakozi bashoboye mu mirimo itandukanye. Mwarakoze rwose gushyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare.”
Umwe mu bagize Komite y’Igihugu Ishinzwe iby’Imirimo ya Gisiviri Isimbura iya Gisirikare, yaravuze ati: “Hashize imyaka icumi dutangije gahunda y’imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare muri Arumeniya . . . Tugomba rwose kwemera ko uwo ari umwe mu myanzuro myiza cyane kandi uteye ishema igihugu cyacu cyafashe. Igihe twagenzuraga mu bigo bikorerwamo iyo mirimo, twabonye ko abakora iyo mirimo bakorana umwete kandi bishimye. Buri mwaka, tubona amabaruwa menshi yo gushimira bitewe n’ukuntu Abahamya ba Yehova bafasha abantu binyuriye kuri iyo mirimo ya gisiviri. Abayobozi b’ibyo bigo na bo bashimira cyane Abahamya, bakavuga ko ari abakozi beza cyane.”
Abahamya ba Yehova bo muri Arumeniya bishimira cyane kugira uruhare mu gufasha abantu binyuriye ku mirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, kuko bituma banabona uburyo bwo gusingiza Yehova binyuriye ku ‘mirimo yabo myiza.’—1 Petero 2:12.