Soma ibirimo

ARUMENIYA

Ibintu byihariye byabaye mu mateka ya Arumeniya

Ibintu byihariye byabaye mu mateka ya Arumeniya
  1. Muri MUTARAMA 2014—Abahamya ba mbere bakoze imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare

  2. Ku itariki ya 12 UGUSHYINGO 2013—Abahamya ba Yehova bose bari bakiri muri gereza bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare, bararekuwe

  3. Ku itariki ya 23 UKWAKIRA 2013—Komisiyo ya leta yemereye abantu ko batangira gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare

    SOMA IYI NKURU

  4. Ku itariki ya 8 KAMENA 2013—Leta ya Arumeniya yagize icyo ihindura ku itegeko rigenga imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare

  5. Ku itariki ya 7 NYAKANGA 2011—Mu rubanza Bayatyan yaburanaga na leta ya Arumeniya, Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko abantu bafite uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama wabo

  6. Ku itariki ya 8 UKWAKIRA 2004—Leta ya Arumeniya yemeye ko Abahamya ba Yehova ari idini. Hari hashize imyaka icyenda kandi bari bamaze kwandika inshuro 14 babisaba

  7. Mu mwaka wa 1993—Leta ya Arumeniya yatangiye gufunga Abahamya ba Yehova bakiri bato kubera ko umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare

  8. Ku itariki ya 21 NZERI 1991—Arumeniya yatangaje ko yabonye ubwigenge, kandi ko itakiyoborwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti

  9. Mu mwaka wa 1975—Itsinda rya mbere ry’Abahamya ba Yehova ryatangiye muri Arumeniya