Soma ibirimo

20 UGUSHYINGO 2013
ARUMENIYA

Arumeniya yafunguye imfungwa zose z’Abahamya ba Yehova

Arumeniya yafunguye imfungwa zose z’Abahamya ba Yehova

YEREVAN, Arumeniya—Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2013, leta ya Arumeniya yafunguye imfungwa z’Abahamya ba Yehova 14 zari zisigaye, zari zarafunzwe zizira kwanga kujya mu gisirikare. Kuva ku itariki ya 8 Ukwakira 2013, hamaze gufungurwa Abahamya ba Yehova 28 bari bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera gukora imirimo ya gisirikare. Mu gihe cy’imyaka 20 ishize, Arumeniya yafunze Abahamya basaga 450 bazira ko umutimanama utabemerera gukora imirimo ya gisirikare. Icyakora kuba yarafunguye abo Bahamya bose bigaragaza ko ubu itakirengera uburenganzira bwabo. Ku ncuro ya mbere kuva mu mwaka wa 1993, nta Muhamya wa Yehova n’umwe usigaye muri gereza ya Arumeniya, azira ko umutimanama utamwemerera gukora imirimo ya gisirikare.

Mbere y’uko Arumeniya ifungura Abahamya ku itariki ya 12 Ugushyingo, yari yarafunguye Abahamya umunani ku itariki ya 8 n’iya 9 Ukwakira ishingiye ku mbabazi zatanzwe zo kubagabanyiriza amezi atandatu ku gifungo bari barakatiwe. Abandi batandatu bafunguwe ku itariki ya 24 Ukwakira. Abo uko ari batandatu ni bo ba mbere bungukiwe n’itegeko ryakorewe ubugororangingo ku itariki ya 8 Kamena 2013, rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare muri Arumeniya. Iryo tegeko ryemerera abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare gusaba ko bahabwa imirimo ya gisivili itagenzurwa n’abasirikare, aho gufungwa.

Abahamya basaga 90 basabye gukora iyo mirimo. Ku itariki ya 23 Ukwakira n’iya 12 Ugushyingo 2013, komisiyo ishinzwe icyo kibazo yongeye gusuzuma icyifuzo cy’Abahamya 71 kandi ibemerera ibyo basabaga. Iyo komisiyo yanavuze ko yari gusuzuma bidatinze ibindi bibazo by’abari basigaye muri gereza.

David A. Semonian, akaba ari umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro gikuru i New York, yagize ati “tunejejwe cyane n’uko leta ya Arumeniya yafunguye urwo rubyiruko no kuba icyo kibazo cyari kimaze igihe kirekire cyarakemutse.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Arumeniya: Tigran Harutyunyan, tel. +374 93 900 482