Soma ibirimo

16 UKWAKIRA 2017
ARUMENIYA

Abantu bayoborwa n’umutimanama bo muri Arumeniya bashubijwe uburenganzira bwabo

Abantu bayoborwa n’umutimanama bo muri Arumeniya bashubijwe uburenganzira bwabo

Ku itariki ya 12 Ukwakira 2017, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwatangaje ko Abahamya ba Yehova bane bo muri Arumeniya bafunzwe barengana, igihe bangaga gukora imirimo isimbura iya gisirikare iyobowe kandi ikagenzurwa n’igisirikare k’icyo gihugu. Urwo rukiko rwavuze ko abo basore uko ari bane barenganyijwe, kubera ko icyo gihugu ari cyo cyananiwe gushyiraho imirimo ibabereye isimbura iya gisirikare.

Urubanza Adyan na bagenzi be baburanyemo na Arumeniya, rwarebaga Artur Adyan, Vahagn Margaryan, Harutyun Khachatryan na Garegin Avetisyan; bose bahamijwe ibyaha mu mwaka wa 2011, bakatirwa igifungo k’imyaka ibiri n’igice. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwavuze ko gukurikirana abo Bahamya no kubakatira binyuranyije n’ingingo ya 9 yo mu Masezerano y’Ibihugu by’u Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ibaha uburenganzira mu by’idini no kuyoborwa n’umutimanama. Arumeniya yategetswe kubaha indishyi z’akababaro zihwanye na 12.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri buri wese muri bo.

Abo basore bari barakatiwe nyuma gato y’umwanzuro Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rufatiye umwanzuro mu rubanza Bayatyan yaburanagamo na Arumeniya (2011), aho rwanzuye ko abantu bayoborwa n’umutimanama bafite uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare. * Bitewe n’ubwo burenganzira, Arumeniya yari itegetswe gushyiriraho abo bantu imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Icyakora imirimo isimbura iya gisirikare yari iriho icyo gihe, ntiyari yubahirije amahame mpuzamahanga kuko yagenzurwaga kandi ikayoborwa n’igisirikare mu buryo butaziguye. Ba basore b’Abahamya ba Yehova uko ari bane banze gukora iyo mirimo, maze kimwe n’abandi Bahamya bagenzi babo barafungwa. Mu rubanza rwa Adyan, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwavuze ko abantu bayoborwa n’umutimanama bagomba gushyirirwaho “imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, igenzurwa n’abasiviri, kandi igatangwa atari mu rwego rw’igihano.”

Mu mpera 2013, abo basore bari bafatanyije urubanza na Adyan bamaze gufungurwa, amaherezo Arumeniya yashyizeho imirimo ya gisiviri ibabereye, idahagarariwe cyangwa ngo igenzurwe n’igisirikare. Ibyo byatumye Abahamya ba Yehova bo muri Arumeniya bayoborwa n’umutimanama batongera gufungwa bazira kuyoborwa n’umutimanama wabo watojwe na Bibiliya, cyangwa ko banze gukora imirimo ya gisirikare. Bashimishwa cyane n’ubwo buryo bafite bwo gukora imirimo ya gisiviri ibabereye.

^ par. 3 Urubanza rwa Bayatyan na Arumeniya [GC], no. 23459/03, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu 2011