20 UKWAKIRA 2022
AZERUBAYIJANI
Azerubayijani yarenze ku byemezo by’Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu maze ifunga Seymur Mammadov imuziza kwanga kujya mu gisirikare
Ku itariki ya 22 Nzeri 2022, urukiko rw’akarere ka Goranboy muri Azerubayijani rwakatiye umuvandimwe Seymur Mammadov ufite imyaka 22 igifungo cy’amezi icyenda rumuziza ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare. Umwanzuro w’urubanza ukimara gutangazwa yahise afatwa. Icyo cyemezo kinyuranye n’imyanzuro ibiri Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafatiye Azerubayijani.
Kuva mu mwaka wa 2019, Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafatiye Azerubayijani imyanzuro mu rubanza Mamedov n’abandi baregamo Azerubayijani n’urwo Mekhtiyev na Abilov baregamo Azerubayijani. Iyo myanzuro yombi yashyigikiraga uburenganzira Abahamya ba Yehova bafite bwo kutajya mu gisirikare babitewe n’imyizerere yabo. Kandi ubwo burenganzira bushingiye ku Ngingo ya 9 yo mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi.
Muri izo manza zombi leta ya Azerubayijani yemereye urwo rukiko ko yarengereye uburenganzira bwabo bavandimwe kandi yemera kubaha impozamarira ku bw’ibyababayeho bose. Icyakora leta ya Azerubayijani yirengagije iyo myanzuro yose, ibuza umuvandimwe Mammadov uburenganzira bwe.
Ku itariki ya 4 Mata 2022, ni bwo Seymur Mammadov yahamagajwe bwa mbere n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare kiri mu gace ka Goranboy. Yasobanuriye abayobozi b’icyo kigo ibijyanye n’imyizerere ye kandi abasaba ko bamuha imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Abo bayobozi banze ibyo yabasaga. Nubwo Seymur yashyizweho igitutu yakomeje gushikama.
Seymur afungiwe mu mujyi wa Ganja. Kandi nubwo atorohewe akomeje kurangwa n’icyizere. Yavuze ko yabashije kubwira imfungwa zigera kuri 30 ibyo yizera kandi ko zimwe muri zo zashimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya.
Umwavoka uburanira Seymur yajuririye umwanzuro urukiko rwafashe. Twizeye ko urukiko rw’ubujurire rwo mu mujyi wa Ganja ruzamurenganura maze agafungurwa.
Nta gushidikanya ko Yehova azakomeza gushyigikira Seymur muri uru rubanza.—Yesaya 43:2.