Soma ibirimo

30 NYAKANGA 2019
AZERUBAYIJANI

Ikoraniro ritazibagirana muri Azerubayijani

Ikoraniro ritazibagirana muri Azerubayijani

Kuva ku itariki ya 26 kugeza 28 Nyakanga 2019, Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani bagize ikoraniro ngarukamwaka, ribera mu nzu mbera byombi (Darnagul Ceremony House) iri mu murwa mukuru wa Baku. Muri uyu mwaka wabayemo amakoraniro menshi mpuzamahanga, ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye mu mugi wa Baku na ryo ntirizibagirana. Ni ryo koraniro rya mbere ryahuje abantu benshi, kandi n’amatorero yose akoresha ururimi rw’ikirusiya yo muri icyo gihugu yaryifatanyijemo.

Nubwo muri Azerubayijani hari ababwiriza 1.500 gusa, abitabiriye iryo koraniro bose hamwe bageraga ku 1.938. Habatijwe abantu 33. Umuvandimwe Mark Sanderson yahawe uburenganzira bwihariye bwo kwinjira muri icyo gihugu kugira ngo atange disikuru muri iryo koraniro. Bwari ubwa mbere umwe mu bagize Inteko Nyobozi ajya guhagararira ikoraniro muri Azerubayijani. Turashimira abayobozi kuba baramuhaye ubwo burenganzira.

Abantu muri rusange biboneye ubumwe buranga abavandimwe na bashiki bacu. Umuyobozi w’aho iryo koraniro ryabereye, yiboneye ko ibyo twigisha ari ukuri, kuko yasanze turangwa n’amahoro, urukundo no kugwa neza.

Nubwo Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu batabura guhura n’ibibazo bibavutsa umudendezo wabo wo gukorera Imana, abayobozi bagiye babemerera kujya muri gahunda zabo zijyanye no gusenga. Mu kwezi k’Ugushyingo 2018, ni bwo Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Baku bahawe ubuzima gatozi. Ibyo byatumye babona uburenganzira bwo kubwiriza muri uwo mugi ku mugaragaro.

Twishimiye kuba hari ibintu byiza abavandimwe bacu bo muri Azerubayijani bagenda bageraho, urugero nk’iri koraniro ritazibagirana bagize. Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza guha imigisha abavandimwe bo muri Azerubayijani n’abo hirya no hino ku isi, mu mihati bashyiraho kugira ngo ‘umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwe n’amategeko.’—Abafilipi 1:7.