5 MUTARAMA 2021
AZERUBAYIJANI
Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe umwanzuro urenganura Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani
Ku itariki ya 15 Ukuboza 2020, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe imyanzuro ibiri irenganura Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani. Umwanzuro wa mbere urebana n’urubanza Rahima Huseynova aregamo Azerubayijani, naho uwa kabiri urebana n’urubanza Saladdin Mammadov, Rashad Niftaliyev na Sadagat Abbasova baregamo Azerubayijani. Muri izo manza zombi, iyo komite yavuze ko leta ya Azerubayijani yarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova, kandi iyisaba kuvugurura amategeko yayo kugira ngo itazongera kurengera uburenganzira bwabo.
Urubanza Rahima Huseynova aregamo Azerubayijani rurebana n’ibyabaye mu Kuboza 2014 igihe abashinzwe umutekano mu mugi wa Baku bafataga mushiki wacu Rahima Huseynova bakamufunga bamuhora kubwiriza. Nyuma y’aho urukiko rw’akarere rwamuciye amande arenga amafaranga 800.000 FRW, bitewe n’uko icyo gihe Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Baku bari batarahabwa ubuzima gatozi. a Igihe Huseynova yajuriraga, urukiko rw’ubujurire rwo mu mugi wa Baku rwanze kugira icyo ruhindura ku mwanzuro wari wafashwe. Ubwo rero mushiki wacu yafashe umwanzuro wo kugeza ikirego ke mu rukiko mpuzamahanga.
Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yavuze ko Azerubayijani yarenze ku ngingo ya 18(1) yo mu Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki. Iyo komite yasabye Azerubayijani guha mushiki wacu amafaranga y’impozamarira. Igishimishije ni uko igihe iyo komite yatangazaga umwanzuro wayo yasabye Azerubayijani ko “yakora ibishoboka byose kugira ngo akarengane nk’ako katazongera kubaho. Ibyo bivuze ko Azerubayijani igomba kuvugurura amategeko n’ibikorwa byayo, kugira ngo ibivugwa mu ngingo ya 18 yo mu Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki yubahirizwe.”
Urubanza Saladdin Mammadov, Rashad Niftaliyev na Sadagat Abbasova baregamo Azerubayijani rurebana n’ibyabaye igihe itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bo mu mugi wa Ganja bari bateraniye mu rugo rwa Saladdin Mammadov biga Bibiliya. Mu kwezi k’Ukwakira 2014 abaporisi bagabye igitero mu rugo rwari rwabereyemo amateraniro, bararusaka kandi batwara Bibiliya n’ibindi bikoresho. Mammadov, Rashad Niftaliyev na mushiki wacu Sadagat Abbasova bajyanywe kuri porisi bafungwa amasaha arenga atandatu. Hashize iminsi ibiri basabwe kwitaba urukiko rw’akarere ka Nizami mu mugi wa Ganja. Urukiko rwavuze ko ayo materaniro atari yemewe n’amategeko kubera ko abari bayarimo bari mu idini ridafite ubuzima gatozi mu mugi wa Ganja. Urwo rukiko rwaciye buri muntu amande asaga 1.100.000 FRW. Abavandimwe na bashiki bacu bajuririye Urukiko rw’Ubujurire rwo mu mugi wa Ganja. Ikibabaje n’uko urwo rukiko nta cyo rwahinduye kuri uwo mwanzuro. Nuko bajuririra Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu.
Iyo komite yasanze Azerubayijani itarubahirije ingingo zitandukanye zo mu Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki, kandi ko ikwiriye guha abo Bahamya batatu impozamarira. Mu mwanzuro iyo komite yagize iti: “Urukiko rw’akarere ntirwasobanuriye Abahamya impamvu ari ngombwa gusaba ubuzima gatozi mbere yo kugira igikorwa cyo mu rwego rw’idini bakorera mu ngo zabo.” Iyo komite yemeje ko Abahamya bo muri Azerubayijani bafite uburenganzira bwo guteranira hamwe bitabaye ngombwa ko baka ubuzima gatozi.
Kimwe no mu rubanza rwa Rahima Huseynova, iyo komite yasabye Azerubayijani kuvugurura “amategeko n’ibikorwa byayo” kugira ngo bibe bihuje n’Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki.
Igishimishije ni uko mu myaka ya vuba aha, leta ya Azerubayijani yagize icyo ihindura kandi abayobozi bakaba batakirengera uburenganzira bw’abavandimwe bacu mu by’idini. Twizeye ko iyo myanzuro uko ari ibiri izatuma kubwiriza ubutumwa bwiza birushaho kwemerwa n’amategeko muri Azerubayijani.—Abafilipi 1:7.
a Mu kwezi k’Ugushyingo 2018, Azerubayijani yahaye Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Baku ubuzima gatozi.