4 GASHYANTARE 2022
AZERUBAYIJANI
Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yarenganuye bashiki bacu bafunzwe na leta ya Azerubayijani ibaziza kubwiriza
Mu Gushyingo no mu Kuboza 2021, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe imyanzuro irengera uburenganzira Abahamya ba Yehova bafite bwo kubwira abandi ibyo bizera. Iyo myanzuro yombi yafashwe hashingiwe ku manza za bashiki bacu bafunzwe n’abayobozi ba Azerubayijani, bazira kubwira abandi ubutumwa bwo muri Bibiliya.
Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2021, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe umwanzuro warengeraga uburenganzira bwa mushiki wacu Matanat Gurbanova na Saadat Muradhasilova bwo kubwiriza. Mu Ugushyingo 2014 abayobozi bamaze guhabwa amakuru n’umuntu utarashatse kumenyekana, bafashe abo bashiki bacu barabafunga. Abo bashiki bacu buri wese yaciwe amande y’amafaranga asaga 890 000 RWF. Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yavuze ko uko gufungwa kutemewe n’amategeko kandi isaba leta ya Azerubayijani kutongera gufunga abantu ngo n’uko babwiye abandi ibyo bizera.
Nanone Matanat na Saadat bavukana, baravuze bati: “Nubwo abaporisi n’abacamanza bashatse kudutera ubwoba, ibyabaye byakomeje ukwizera kwacu. Yehova yongeye kutwereka ko ukuboko kwe atari kugufi kandi ko ashobora kurinda abagaragu be igihe cyose babikeneye.”
Umwanzuro nk’uwo nanone wafashwe ku itariki ya 21 Ukuboza 2021 ubwo Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yavugaga ko abaporisi ba leta ya Azerubayijani barenze ku mategeko, igihe bafataga bashiki bacu Jeyran Azizova na Gulnaz Israfilova bari “kubwiriza mu kandi gace katari ako batuyemo.” Mu mwanzuro w’iyo komite, yemeje ko abo bashiki bacu nta tegeko bishe igihe babwirizaga.
Mu Gushyingo 2016, igihe Jeyran na Gulnaz basuraga inshuti zabo zo mu ntara ya Goranboy muri Azerubayijani, banabwiye abandi ubutumwa bwo muri Bibiliya. Umuyobozi wo muri ako gace yagiye kubarega kuri porisi maze abo bashiki bacu barafatwa. Mu rubanza rwakurikiyeho, umucamanza yahamije abo bashiki bacu icyaha cyo kuba ari abatasi maze abaca amande y’amafaranga asaga 1 190 000 RWF. Urukiko rw’Ubujurire na rwo rwemeje uwo mwanzuro. Abo bashiki bacu bahise bajuririra Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu.
Imyanzuro nk’iyi yo mu rwego rw’amategeko ituma dukora umurimo w’ingenzi wo kubwiriza ubutumwa bwiza twisanzuye. Twishimanye n’abo bashiki bacu batubereye urugero rwiza bakagira ubutwari bwo kubwiriza ubutumwa bwiza.—Matayo 10:18.