Soma ibirimo

28 GICURASI 2021
AZERUBAYIJANI

Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye ko Abahamya ba Yehova bahabwa uburenganzira bwabo

Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye ko Abahamya ba Yehova bahabwa uburenganzira bwabo

Ku itariki ya 26 Mata 2021, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe umwanzuro ukomeye mu rubanza Aziz Aliyev n’abandi, baregagamo Azerubayijani. Iyi ni inshuro ya gatatu iyo komite ifashe umwanzuro urenganura Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani, kugira ngo bahabwe uburenganzira bwabo bwo kuyoboka Imana mu mudendezo.

Iki kirego gifitanye isano n’igitero kinyuranyije n’amategeko, abaporisi bagabye ku baturage bo muri Aleabad mu gace ka Zagatala. Ku itariki ya 21 Nzeri 2013, abaporisi bigabije urugo rw’umuvandimwe Aziz Aliyev. Yari kumwe n’abandi Bahamya ba Yehova bagenzi be bari mu materaniro. Abo baporisi basatse inzu yose, batera ubwoba abavandimwe na bashiki bacu, nuko bafatira ibitabo byabo, ibyangombwa, impapuro zo kwa muganga n’amafaranga. Hanyuma bose babajyana kuri sitasiyo ya Polisi. Bari mu nzira, mushiki wacu Havva Azizova yafashwe n’igicuri maze ata ubwenge, biba ngombwa ko abaporisi babanza kumujyana kwa muganga. Akimara kugarura ubwenge, bahise bamukomezanya kuri Porisi guhatwa ibibazo.

Nyuma y’aho, urukiko rw’akarere ka Zagatala rwaciye abo bavandimwe na bashiki bacu amande asaga amafaranga 1 600 000 RWF. Urukiko rw’Ubujurire rwa Sheki rwemeranyije n’urukiko rw’akarere kuri uwo mwanzuro unyuranyije n’amategeko. Abavandimwe na bashiki bacu bamaze kujuririra mu nkiko zitandukanye zo muri Azerubayijani, biyemeje kujuririra Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Iyo komite yanzuye ko igihugu cya Azerubayijani cyarengereye uburenganzira abavandimwe bacu bafite bwo kuyoboka Imana kandi ko bafashwe bakanahanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri uwo mwanzuro, iyo komite yagaragaje ko abayobozi n’abaporisi batoteje Abahamya ba Yehova kandi babakangisha kubafunga. Nanone barabatutse, basebya idini ryabo, kandi ntibababwiye icyo amateraniro yabo cyangwa ibitabo byabo bibangamiraho abandi. Ku bw’ibyo rero, Azerubayijani yasabwe kubaha indishyi z’akababaro no gufata ingamba zitajenjetse zo kwirinda ko akarengane nk’ako kazongera kubaho, hakubiyemo kuvugurura amategeko n’ibikorwa byayo.

Dushimishishwa cyane n’uko abavandimwe bacu bo muri Azerubayijani bemerewe kongera kuyoboka Imana no guteranira hamwe mu mudendezo. Dushimira Imana yacu Yehova ko ituma murimo wacu ukomeza kwemerwa n’amategeko, binyuze mu nkiko.—Abafalipi 1:7