Soma ibirimo

Umuvandimwe Royal Karimov na Seymur Mammadov bo muri Azerubayijani

4 MUTARAMA 2023
AZERUBAYIJANI

Umuvandimwe Royal Karimov na Seymur Mammadov bari bafungiwe muri Azerubayijani barafunguwe

Umuvandimwe Royal Karimov na Seymur Mammadov bari bafungiwe muri Azerubayijani barafunguwe

Umuvandimwe Royal Karimov na Seymur Mammadov bari bafungiwe muri gereza yo muri Azerubayijani barafunguwe. Abo bavandimwe bombi bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

Nk’uko biherutse gutangazwa, leta ya Azerubayijani yanze ubusabe bwa Seymur bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Ku itariki ya 22 Nzeri 2022, ni bwo yahamijwe icyaha kandi akatirwa igifungo cy’amezi icyenda. Kuba baramuhamije icyaha binyuranyije n’imyanzuro ibiri yafashwe n’Urukiko rw’i Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, mu rubanza rwaregwagamo leta ya Azerubayijani. Ku itariki ya 12 Ukuboza 2022, umwavoka uburanira Seymur yajuririye umwanzuro wari wafashwe. Urukiko rw’ubujurire ruri mu mujyi wa Ganja rwahinduye igifungo Seymur yari yakatiwe rukigira igifungo gisubitse. Nubwo ubu Seymur yafunguwe yajuririye Urukiko rw’Ikirenga muri Azerubayijani, kugira ngo rumugire umwere ku byaha ashinjwa kandi rumukurireho ibihano yahawe.

Nubwo igihe Seymur yari afunzwe atari yemerewe gutunga Bibiliya cyangwa kwakira amabaruwa yabaga yandikiwe, Yehova yakomeje kumufasha. Yaravuze ati: “Umunsi ubanziriza uwo naburaniyeho bwa nyuma, nanditse ku gapapuro gato amagambo ari muri Yosuwa 1:5, 6, agira ati: ‘nk’uko nabanye na Mose. Sinzagusiga cyangwa ngo ngutererane burundu.’” Ayo magambo yakomeje Seymur nyuma yo gufatwa akanajyanwa muri gereza. Yongeyeho ati: “Ayo magambo yambereye isomo ry’umunsi.”

Ku itariki ya 30 Gicurasi 2022, ni bwo abayobozi bahamagaje Royal mu biro bishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe. Royal yanze kujya mu gisirikare kubera ko umutimanama we utabimwemerera maze asaba imirimo ya gisivile isimbura iya gisirikare. Ibyo yasabye barabyanze. Ku itariki ya 25 Nyakanga 2022, abayobozi ba gisirikare baramufashe maze afungirwa mu kigo cya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugeza ku itariki ya 1 Ugushyingo 2022. Umuvandimwe Royal asaba ko ibyo yakorewe n’abayobozi b’ikigo gishinzwe gushyira abantu mu gisirikare cyo mu gace ka Gadabay byagenzurwa neza n’ubuyobozi.

Royal yaravuze ati: “Igihe bambwiraga ko ntazarekurwa ngo mve mu kigo cya gisirikare numvise ngize ubwoba, ariko nakomezaga gutekereza ko ari ukwizera kwanjye kurimo kugeragezwa.”

Igihe Royal yamaze ari muri gereza, mushiki we yari yemerewe kumusura. Yamushyiriye Bibiliya kandi ibyo byaramukomeje arushaho kugira ukwizera. Yaravuze ati: “Hari igihe najyaga numva nacitse intege. Ariko icyo gihe, Yehova yahitaga ampa imbaraga. Yehova yanyongereraga imbaraga. Gusoma Bibiliya no gusenga byatumaga ngira amahoro atangaje.”

Dukomeje gusenga dusaba ko abayobozi bo muri Azerubayijani bareka gukomeza gufunga abavandimwe bacu babaziza ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare kandi ko babemerera gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare nk’uko bigenda mu bihugu byinshi.—1 Timoteyo 2:1, 2.