24 UKUBOZA 2020
AZERUBAYIJANI
Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe imyanzuro irengera uburenganzira mu by’idini muri Azerubayijani
Mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo 2020, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe imyanzuro myinshi irenganura Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani. Iyo myanzuro yafashwe mu rubanza Gridneva aregamo Azerubayijani, urwo Sheveli na Shengelaya baregamo Azerubayijani, urwo Jafarov aregamo Azerubayijani n’urwo Tagiyev aregamo Azerubayijani. Imyanzuro urwo rukiko rwafashe izarengera Abahamya bo muri Azerubayijani, itume babona uburenganzira bwo kubwiriza, guteranira hamwe no kwinjiza ibitabo mu gihugu.
Ibirego byabo byagejejwe muri urwo rukiko mu mwaka wa 2011 n’uwa 2012. Urubanza Gridneva aregamo Azerubayijani n’urwo Sheveli na Shengelaya baregamo Azerubayijani, zifitanye isano n’ukuntu abaporisi babagabagaho ibitero mu materaniro cyangwa bakababuza kubwiriza. Naho mu rubanza Jafarov aregamo Azerubayijani n’urwo Tagiyev aregamo Azerubayijani, zo zifitanye isano no kuba leta yaragabanyije umubare w’ibitabo bimwe na bimwe byinjiraga mu gihugu cyangwa ikabihagarika burundu.
Igishimishije ni uko eshatu muri izo manza enye (urwo Gridneva aregamo Azerubayijani, urwo Jafarov aregamo Azerubayijani n’urwo Tagiyev aregamo Azerubayijani), Azerubayijani yiyemereye ko yarengereye uburenganzira bw’abavandimwe bacu kandi yemera gutanga impozamarira zingana n’amafaranga arenga miriyoni 12 RWF.
Urubanza Sheveli na Shengelaya baregamo Azerubayijani ni urw’umugabo n’umugore we barimo basura amatorero, bafashwe bagafungwa mu buryo butemewe n’amategeko. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwategetse ko Azerubayijani ibishyura amande asaga miriyoni 3 RWF.
Mu mwanzuro w’urwo rubanza, urwo rukiko rwaravuze ruti: “Guhana [umugabo n’umugore we] babaziza gusenga cyangwa gukora ibikorwa by’idini [ntibihuje] n’Amasezerano [y’Ibihugu by’i Burayi] Arengera [Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu]. Kuba uyu mugabo n’umugore we barahanwe, byaba bigaragaza ko Azerubayijani idaha umudendezo amadini adafite abayoboke benshi kandi adafite ubuzima gatozi. Ibyo rero byaba bisobanura ko leta ari yo ihitiramo umuntu ibyo agomba kwizera.”
Mu myaka ya vuba aha, abayobozi ba Azerubayijani bagiye bakora ibikorwa birengera Abahamya ba Yehova kandi bakubahiriza uburenganzira bwabo. Twishimira cyane ko iyo myanzuro yafashwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yafashije abavandimwe bacu bakarushaho kubona uburenganzira mu by’idini. Ikiruta byose, dushimira Yehova, we “buhungiro bwacu n’imbaraga zacu.”—Zaburi 46:1.