Soma ibirimo

Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bafungiwe muri Azerubayijani muri 2010. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko uburenganzira bwabo butubahirijwe

27 GASHYANTARE 2020
AZERUBAYIJANI

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye Abahamya bo muri Azerubayijani

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye Abahamya bo muri Azerubayijani

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwaciye imanza ebyiri z’Abahamya kandi rushyigikira ko uburenganzira bwacu bwubahirizwa muri Azerubayijani. Twizeye ko imyanzuro yafashwe n’uru rukiko izafasha n’abandi Bahamya bose bo muri icyo gihugu.

Ku itariki ya 20 Gashyantare 2020, urwo rukiko rwafashe umwanzuro w’urubanza Nasirov n’abandi baregamo Azerubayijani, rwari rwarasubitswe kuva muri 2010, n’urubanza rw’Umuryango w’Abahamya ba Yehova baregamo Azerubayijani, rwari rwarasubitse kuva muri 2009. Mu rubanza rwa Nasirov, urukiko rwemeje ko Azerubayijani itubahirije ingingo ya 5 n’iya 9 (ivuga iby’umudendezo umuntu afite n’uburenganzira bwo kujya mu idini ashaka) zo mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Impamvu ni uko, mu mwaka wa 2010, Azerubayijani yafungaga Abahamya ba Yehova, ikabajyana mu nkiko kandi ikabaca amande ibaziza gukora umurimo wo kubwiriza. Urwo rukiko rw’u Burayi rwategetswe ko buri wese mu bahohotewe ahabwa amafaranga asaga miriyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, y’indishyi z’akababaro. Mu rubanza rw’Umuryango w’Abahamya ba Yehova, urwo rukiko rwemeje ko Azerubayijani itubahirije ingingo ya 10 (ivuga iby’uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza) igihe yabuzaga Abahamya gutumiza ibitabo byabo no kubikwirakwiza.

Umwe mu bavoka baburanye izo manza witwa Jason Wise yaravuze ati: “Hashize imyaka myinshi, Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani batemerewe gutumiza ibitabo byabo no kubikwirakwiza. Twagiye mu nkiko kenshi dusaba ko twakwemererwa gutumiza ibitabo. Nanone Abahamya ba Yehova babarirwa muri za mirongo barafatwaga bagafungwa bazira kubwira abandi ibyo bizera. Imyanzuro Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe muri izi manza ebyiri, izagirira akamaro Abahamya bose bo muri Azerubayijani. Mu rubanza Umuryango w’Abahamya ba Yehova waregagamo Azerubayijani, urwo rukiko rwemeje ko ibitabo byabo bidateza amakimbirane ashingiye ku idini kandi ko nta bindi bibazo byateza. Mu rubanza rwa Nasirov, urwo rukiko rwemeje ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo gutanga ibitabo byabo bakabiha abantu batari Abahamya. Dushimishijwe no kuba urwo rukiko rwaremeje ko Azerubayijani ikwiye kubahiriza uburenganzira buri wese afite bwo kujya mu idini ashaka no kuvuga icyo atekereza.”

Umuvandimwe Famil Nasirov yavuze uko yiyumva agira ati: “Mu gihe cyashize, twahuye n’ibibazo byinshi mu gihugu cyacu. Twari tumenyereye ko abaporisi badufata, bakamara amasaha 4 cyangwa 5 baduhata ibibazo. Ariko kuba Yehova yaradufashije ndetse n’Abahamya bagenzi bacu bakadushyikira, byatumye ubu dukora umurimo wo kubwiriza twisanzuye.”

Abahamya bo muri Azerubayijani bari bafite umudendezo mu rugero runaka, na mbere y’uko Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rufata iyo myanzuro. Leta yari yaremeye ko batumiza ibitabo kandi bakabitanga. Kuva muri Mutarama 2017, nta Muhamya n’umwe wongeye gucibwa amande azira ko yagiye mu materaniro. Ubu amateraniro abera mu Mazu y’Ubwami atatu ari mu mugi wa Baku cyangwa mu ngo z’Abahamya hirya no hino mu gihugu. Kuva mu mwaka wa 2015, guverinoma ya Azerubayijani yemereye Abahamya ba Yehova kwizihiza Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu no gukorera amakoraniro mu mazu bakodesheje.

Dushimira Yehova kuba yaratumye abavandimwe na bashiki bacu bo muri Azerubayijani barenganurwa kandi akaba akomeje no kubashyigikira.—Zaburi 98:1.