Soma ibirimo

29 NZERI 2020
AZERUBAYIJANI

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye Abahamya bo muri Azerubayijani

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye Abahamya bo muri Azerubayijani

Ku itariki ya 24 Nzeri 2020, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe imyanzuro ibiri y’ingenzi irenganura Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani. Umwanzuro wa mbere wafashwe mu rubanza Valiyev n’abandi baburanagamo na Azerubayijani, naho uwa kabiri wafatiwe mu rundi rubanza Abahamya ba Yehova baburanagamo na Azerubayijani. Iyi myanzuro yombi izafasha mu kurinda abavandimwe bacu igihe bakora ibikorwa bijyanye no gusenga.

Muri izo manza zombi, Azerubayijani yemeye ko yavukije Abahamya ba Yehova uburenganzira bwabo. Nanone abayobozi bemeye ko bazishyura Abahamya amafaranga y’indishyi angana na 21.000.000 (RWF). Iyo myanzuro y’urukiko igaragaza ibyo Azerubayijani yemeye gukora.

Valiyev ahagarariye amateraniro yabereye mu rugo

Mu mwaka wa 2011, ni bwo Urubanza Valiyev n’abandi baburanagamo na Azerubayijani, rwagejejwe mu Rukiko rw’Uburayi kandi rwarebaga n’abandi Bahamya bo mu mugi wa Ganja. Hashize imyaka myinshi abayobozi bo mu mugi wa Ganja barimye ubuzima gatozi umuryango uhagarariye Abahamya mu rwego rw’amategeko. Ibyo byatumaga abayobozi babuza Abahamya guteranira hamwe, abaje mu materaniro bakabafunga kandi bakabaca amande ahanitse. Hari Umuhamya umwe wafashwe ari mu materaniro inshuro nyinshi maze acibwa amande asaga 10.800.000 (RWF). Hari abavandimwe na bashiki bacu bafunzwe kubera ko badashobora kwishyura ayo mande ahanitse.

Mu mwaka wa 2013, Abahamya bagejeje ikindi kirego mu Rukiko rw’u Burayi, mu rubanza Abahamya ba Yehova baburanagamo na Azerubayijani kubera ko Azerubayijani yari yaragabanyije umubare w’ibitabo batumizaga.

Nubwo abayobozi batahaye ubuzima gatozi Abahamya bo mu mugi wa Ganja, ibintu byari byarahindutse. Vuba aha Abahamya bahuriraga hamwe mu matsinda mato mu ngo zabo bagakora amateraniro kandi abaporisi ntibababuze. Nanone leta yemereye abavandimwe bacu gutumiza ibitabo bihagije nubwo igomba kubanza kubisuzuma.

Umuvandimwe Kiril Stepanov ukora mu biro bishinzwe amakuru y’Abahamya ba Yehova muri Azerubayijani yaravuze ati: “Twizeye ko uyu mwanzuro w’ingirakamaro w’Urukiko rw’u Burayi uzatuma Abahamya bo mu mugi wa Ganja ndetse no mu yindi migi yo muri Azerubayijani babona ubuzima gatozi. Nanone twizeye ko leta izageraho igakuraho ikemezo yafashe cyo kubanza gusuzuma ibitabo byacu mbere y’uko bitumizwa.”

Dukomeje gushimira Yehova ko adushyigikira. Iyo myanzuro yose iturenganura, ni gihamya igaragaza ko ‘nta ntwaro yose yacuriwe kuturwanya izagira icyo igeraho.’—Yesaya 54:17.