Soma ibirimo

22 UGUSHYINGO 2018
AZERUBAYIJANI

Abahamya ba Yehova bo muri Baku bahawe ubuzima gatozi n’urwego rushinzwe amadini rwo muri Azerubayijani

Abahamya ba Yehova bo muri Baku bahawe ubuzima gatozi n’urwego rushinzwe amadini rwo muri Azerubayijani

Ku itariki ya 8 Ugushyingo 2018, urwego rw’igihugu rushinzwe ibirebana n’amadini rwatangaje ko Abahamya ba Yehova bahawe ubuzima gatozi i Baku mu murwa mukuru wa Azerubayijani. Ubu abavandimwe bacu barishimye kubera ko ubu bemerewe kugira amateraniro no kubwiriza mu mugi nta kirogoya.

Twiringiye ko uwo mwanzuro mwiza ushobora kuzatuma abandi Bahamya bo mu bindi bice by’icyo gihugu na bo bahabwa ubuzima gatozi. Dushimira Yehova cyane kubera ko abayobozi batwemereye guteranira mu mugi wa Baku.—Abafilipi 1:7.