Soma ibirimo

13 UKUBOZA 2016
AZERUBAYIJANI

Abahamya ba Yehova bajuririye amande baciwe bazira kubwiriza

Abahamya ba Yehova bajuririye amande baciwe bazira kubwiriza

Ku itariki ya 2 Ukuboza 2016, polisi y’akarere ka Goranboy, muri Azerubayijani, yagejeje Umuhamya wa Yehova witwa Ziyad Dadashov imbere y’urukiko rw’ako karere imuziza kubwiriza. Abantu bane bo mu mudugudu atuyemo, bahamije ko Dadashov yababwirije kandi akabaha ibitabo bishingiye kuri Bibiliya. Umucamanza Shirzad Hyuseynov, wo mu Rukiko rw’Akarere ka Goranboy, yemeje ko uwo Muhamya ahamwa n’icyaha cyo kubwiriza mu buryo bunyuranyije n’amategeko *, kandi ategeka ko atanga amande y’amafaranga 1.500 akoreshwa muri icyo gihugu (ahwanye n’Amanyarwanda agera ku 693.000). Kubera ko Dadashov atemera uwo mwanzuro, yahisemo kujurira.

Umuhamya witwa Jaarey Suleymanova na Gulnaz Israfilova bo muri ako karere, na bo basuye umugore wari umaze amezi menshi agaragaje ko yifuza kwiga Bibiliya. Nyuma yaho, polisi y’akarere ka Goranboy yashinje abo Bahamya icyaha cyo kubwiriza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ku itariki ya 17 Ugushyingo 2016, umucamanza Ismayil Abdurahmanli wo mu Rukiko rw’Akarere ka Goranboy, yabategetse gutanga amande angana n’amafaranga 2.000 akoreshwa muri icyo gihugu (ahwanye n’Amanyarwanda agera 924.000 ). Ubu barimo barajuririra uwo mwanzuro.

Jason Wise, umwavoka ku rwego mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yaravuze ati “ivangura rishingiye ku idini rikorerwa Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani rigaragaza ko icyo gihugu kitubahiriza Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi. ibikorwa by’abayobozi b’akarere ka Goranboy ntibyubahiriza uburenganzira abantu bafite mu by’idini, nubwo icyo gihugu kivuga ko kibwubahiriza.”

^ par. 1 Abahamya ba Yehova ni idini rifite ubuzima gatozi mu murwa mukuru wa Azerubayijani. Umuhamya wa Yehova witwa Dadashov yaciwe amande hakurikijwe Ingingo ya 515.0.4, yo mu itegeko rihana umuntu ukora ibikorwa by’idini mu buryo bunyuranyije n’amategeko.