Soma ibirimo

14 UKUBOZA 2015
AZERUBAYIJANI

Azerubayijani yanze gufungura Irina Zakharchenko kandi yarabisabwe n’Umuryango w’Abibumbye

Azerubayijani yanze gufungura Irina Zakharchenko kandi yarabisabwe n’Umuryango w’Abibumbye

Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye Azerubayijani guhita irekura Irina Zakharchenko akava muri gereza akajyanwa kwa muganga cyangwa agafungishwa ijisho. Ku itariki ya 10 Ukuboza 2015, hashize icyumweru kimwe iyo komite igejeje icyifuzo cyayo kuri leta ya Azerubayijani, umucamanza yanze kumurekura. Kubera ko amaze amezi 10 afunzwe yarwaye indwara iterwa no kurya nabi, iyo kubura ibitotsi n’ihungabana.

Nanone hari Umuhamya witwa Valida Jabrayilova wasabiwe kuvanwa muri gereza agafungishwa ijisho ariko na byo uwo mucamanza yarabyanze.

Urwo rubanza ruzakomeza ku itariki ya 17 Ukuboza 2015 mu Rukiko rw’Akarere ka Baku Pirallahi.