Soma ibirimo

24 KANAMA 2018
AZERUBAYIJANI

Urukiko rwo muri Azerubayijani rwemeje ko Umuhamya wa Yehova afungwa kuko yanze kujya mu gisirikare

Urukiko rwo muri Azerubayijani rwemeje ko Umuhamya wa Yehova afungwa kuko yanze kujya mu gisirikare

Ku itariki ya 6 Kamena 2018, Urukiko rw’Akarere ka Barda muri Azerubayijani rwategetse ko Umuhamya wa Yehova witwa Emil Mehdiyev amara umwaka wose afungishijwe ijisho. Urukiko rwahamije uwo musore w’imyaka 18 icyaha cyo kutajya mu gisirikare, ariko nanone ntirwategeka ko afungirwa muri gereza. Icyakora, nta bwo ashobora kuva mu rugo atabimenyesheje abayobozi kandi ntiyemerewe kuva muri Azerubayijani.

Mu kwezi k’Ukuboza 2017, Mehdiyev yitabye urwego rushinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare rwo mu karere ka Barda. Yanze gusinya inyandiko bamuhaye, kubera ko umutimanama we utamwemerera gukora imirimo ya gisirikare. Yasabye abayobozi ko bamwemerera gukora imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Bahise bamubwira ko ibyo asabye bidashoboka ko ahubwo ikibazo ke kigiye gushyikirizwa ibiro by’umushinjacyaha byo mu karere ka Barda.

Nyuma y’igihe kirekire urukiko rwo mu karere ka Barda rusuzuma urubanza rwe, rwamuhamije icyaha maze rutegeka ko afungishwa ijisho. Nubwo urukiko rutigeze rutegeka ko afungirwa muri gereza, ubu afatwa nk’umunyabyaha kubera ko leta ya Azerubayijani itari yashyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, nubwo imaze igihe yarabyiyemeje.

Twishimiye ko umuvandimwe Mehdiyev akomeje gukomera ku mwanzuro we wo kutajya mu gisirikare nubwo ahanganye n’ibyo bibazo byose.—1 Petero 2:19.