Soma ibirimo

17 UKUBOZA 2018
AZERUBAYIJANI

Hari Umuhamya uzajuririra Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Azerubayijani

Hari Umuhamya uzajuririra Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Azerubayijani

Ku itariki ya 31 Ukwakira 2018, Urukiko rw’Ubujurire rwa Ganja muri Azerubayijani rwashimangiye umwanzuro wari warafashwe n’urukiko rwo hasi, ruhamya icyaha umuvandimwe Vahid Abilov ufite imyaka 19, rumuziza kuyoborwa n’umutimanama we. Nubwo Vahid adafunze, igihano cy’umwaka umwe yahawe gituma hari ibyo atemererwa gukora. Urugero, buri cyumweru aba agomba kujya kwitaba porisi kandi nta bwo yemerewe kuva muri Azerubayijani. Nanone biteganyijwe ko Vahid azajuririra Urukiko rw’Ikirenga, ayo akaba ari amahirwe ya nyuma azaba abonye yo kujya imbere y’ubutabera bwa Azerubayijani.

Ikibazo cya Vahid cyatangiye muri Gicurasi 2017. Yari amaze igihe gito yujuje imyaka 18 kandi yagombaga kujya kwiyandikisha mu rwego rushinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare rwo mu karere ka Aghdam. Yabandikiye urwandiko abasobanurira ko adashobora kujya mu gisirikare. Yaranditse ati: “Umutimanama wange watojwe na Bibiliya ntunyemerera gukora imirimo ya gisirikare. Nta bwo ari ukwihunza inshingano mfite zo gufasha abandi nk’umuturage wa Azerubayijani. Icyakora ndabasaba ko mwanyemerera gukora indi mirimo iteza imbere igihugu, ariko itari iya gisirikare.” Abayobozi barabyanze maze ku itariki ya 9 Nyakanga 2018, bamushinja icyaha cyo kwanga kujya mu gisirikare.

Igihe urubanza rwe rwasomerwaga mu rukiko rwa Ganja, umuvandimwe Vahid yasobanuye impamvu atemera kujya mu gisirikare. Yasomeye abari mu rukiko umurongo wo muri Yesaya 2:4 maze abasobanurira ko ibyo yasomye muri Bibiliya byamwemeje ko atagomba “kwiga kurwana.” Icyakora nubwo yabasobanuriye, nta cyo byatanze. Ubu dutegereje kureba niba Urukiko rw’Ikirenga rwo ruzubahiriza ikifuzo ke, rugategeka ko ahabwa imirimo isimbura iya gisirikare.

Igihe Azerubayijani yajyaga mu bihugu bigize inama y’u Burayi mu wa 2001, yemeye ko izashyiriraho imirimo ya gisiviri abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Icyakora kugeza na n’ubu ntirabikora. Ibyo bituma abavandimwe bacu batotezwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Urukiko rw’Akarere rwa Azerubayijani rwahamije Emil Mehdiyev icyaha cy’uko yanze kujya mu gisirikare, maze rumuha igihano cy’umwaka umwe. Na we yaje kujuririra Urukiko rw’Ikirenga. Nanone dutegereje umwanzuro uzafatwa n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ku zindi manza enye zitaracibwa z’abavandimwe banze kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama wabo. Nubwo abavandimwe bacu bagihanganye n’ibyo bigeragezo, bakomeje kwishingikiriza kuri Yehova birinda kwivanga muri poritiki.—Yohana 15:19.