Soma ibirimo

8 UKUBOZA 2015
AZERUBAYIJANI

Azerubayijani yasabwe gufungura Irina Zakharchenko agafungishwa ijisho

Azerubayijani yasabwe gufungura Irina Zakharchenko agafungishwa ijisho

Ku itariki ya 3 Ukuboza 2015, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye leta ya Azerubayijani guhita ifungura Irina Zakharchenko “agafungishwa ijisho cyangwa agahabwa ikindi gihano gikwiranye n’imimerere arimo.” Iyo komite yamusabiye kurekurwa mu buryo bwihuse kuko ubuzima bwe bugenda burushaho kuzahara.

Irina Zakharchenko hamwe n’undi Muhamya witwa Valida Jabrayilova bamaze amezi icumi bafunzwe kandi bataraciriwe urubanza. Ku itariki ya 10 Ukuboza 2015, Urukiko rw’Akarere ka Baku Pirallahi ruzumva urubanza ruregwamo abo Bahamya babiri. Bashinjwa ko barenze ku mategeko ubwo batangaga ibitabo by’idini kandi bakageza ku bandi imyizerere yabo “batabiherewe uburenganzira.”