Soma ibirimo

8 GICURASI 2018
AZERUBAYIJANI

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Azerubayijani rwashyigikiye umwanzuro wo guha indishyi z’akababaro Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Azerubayijani rwashyigikiye umwanzuro wo guha indishyi z’akababaro Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova

Ku itariki ya 16 Mata 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Azerubayijani rwashyigikiye umwanzuro w’urukiko rw’ibanze wo guha indishyi z’akababaro Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova, kubera ko bafunzwe amezi 11 barengana. Muri Gashyantare 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwahanaguyeho abo bagore babiri icyaha bashinjwaga cyo gutanga ibitabo by’idini batabifitiye uburenganzira. Icyakora, ikibazo k’indishyi z’akababaro, Urukiko rw’Ikirenga rwakirekeye mu maboko y’inkiko z’ibanze.

Zakharchenko na Jabrayilova bamaze guhanagurwaho ibyaha bashinjwaga, batangiye gusaba indishyi z’akababaro inkiko z’ibanze kubera ko bafashwe nabi. Muri Kanama 2017, urukiko rw’akarere rwemeye ko bahabwa izo ndishyi, ariko Minisiteri y’Imari ijuririra uwo mwanzuro. Mu Gushyingo 2017, urukiko rw’ubujurire rwashyigikiye umwanzuro wari warafashwe n’urukiko rw’akarere. Nanone iyo Minisiteri yanze kwemera uwo mwanzuro, maze muri Gashyantare 2018 isaba Urukiko rw’Ikirenga kuwutesha agaciro. Urukiko rw’Ikirenga rwanze ubujurire bwa Minisiteri na rwo rushyigikira ko abo bagore bahabwa indishyi z’akababaro.

Uretse kuba Urukiko rw’Ikirenga rwaremeye ko bahabwa indishyi z’akababaro, nanone rwemeye ko Zakharchenko na Jabrayilova bafashwe nabi n’abayobozi, kandi ko barengereye uburenganzira bw’abo, babahora ubusa.