Soma ibirimo

3 Kamena 2022
BÉNIN

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igifoni

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igifoni

Ku itariki ya 29 Gicurasi 2022, Umuvandimwe Sylvain Bois, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami yo muri Benin, yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Igifoni. Bibiliya yo mu rwego rwa eregitoronike yasohotse muri porogaramu yari yafashwe videwo mbere yaho, yarebwe n’ababwiriza bagera ku 7 000 hamwe n’abandi bashimishijwe. Barateganya ko kopi zicapye zizaboneka mu Kuboza 2023.

Nubwo hari Bibiliya zo muri urwo rurimi zabonekaga mbere y’uko iyo isohoka, ntizirimo izina ry’Imana kandi ibitekerezo biri mu mirongo myinshi yo muri izo Bibiliya ntibihuje n’ibyavugwaga muri Bibiliya y’umwimerere. Nanone izo Bibiliya zirahenze cyane kandi hari abacuruzi banga kuzigurisha Abahamya ba Yehova.

Icyo gitabo cya Matayo giherutse gusohoka gihindura neza ibitekerezo biri muri Bibiliya yo mu ndimi Bibiliya yanditswemo. Urugero, muri Matayo 10:28 haravuga ngo: “Ntimutinye abica umubiri ariko bakaba badashobora kwica ubugingo.” Ibisobanuro by’ahagana hasi bigaragaza ko ijambo ubugingo mu rurimi rw’umwimerere, risobanura “ibyiringiro byo kubaho.” Ibyo bisobanuro bizafasha ababwiriza igihe bazaba basobanura abantu bashimishijwe inyigisho zimwe na zimwe.

Ibiro byitaruye by’ubuhinduzi byo mu rurimi rw’Igifoni biri Abomey muri Benin

Umuvandimwe Palle Bjerre, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami yaravuze ati: “Hari imirongo myinshi yo muri Matayo iri mu bitabo byacu. Kuba dufite iyi Vanjiri ya Matayo ihinduye neza, bizadufasha mu murimo wo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza. Turashimira Yehova wafashije itsinda ry’abahinduzi maze tukabona iki gitabo.”

Twizeye neza ko iki gitabo gisohotse kizafasha abavandimwe na bashiki bacu bavuga uru rurimi gukomeza gukunda Yehova no gufasha abandi gukura mu buryo bw’umwuka.—Matayo 5:3.