Soma ibirimo

Mu mwaka 2019, inkubi y’umuyaga yiswe Dorian yashenye Inzu y’Ubwami yonyine ku kirwa cya Great Abaco cyo muri Bahamasi. Inzu y’Ubwami iherutse kongera kubakwa yeguriwe Yehova

26 MUTARAMA 2023
BAHAMASI

Inzu y’Ubwami yongeye kubakwa muri Bahamasi yeguriwe Yehova

Inzu y’Ubwami yongeye kubakwa muri Bahamasi yeguriwe Yehova

Umuvandimwe Mark Sanderson ari gutanga disikuru yo kwegurira Yehova Inzu y’Ubwami

Ku itariki ya 7 Mutarama 2023, umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi, yeguriye Yehova Inzu y’Ubwami yari yongeye kubakwa ku kirwa cya Great Abaco muri Bahamasi. Iyo Nzu y’Ubwami yari yarashenywe n’inkubi y’umuyaga yiswe Dorian yabaye muri Nzeri 2019. Icyorezo cya COVID-19 cyatumye imirimo yo kubaka iyo nzu ikerererwaho ibyumweru bitatu kuko byari biteganyijwe ko irangira muri Werurwe 2020. Abavolonteri bagarutse kuyisoza muri 2021.

Muri disikuru iteye inkunga yo kwegurira Yehova iyo Nzu y’Ubwami, umuvandimwe Sanderson yaravuze ati: “Iyo inkubi y’umuyaga ije kuri iki kirwa ishobora gutwara ibintu byose ari ko nta cyo ishobora gukora ku kwizera kwanyu cyangwa ku bucuti mufitanye na Yehova.”

Kuri icyo kirwa inzu itaragize icyo iba, ni Inzu y’Ubwami ikoreshwa n’ababwiriza 49 bo mu matorero abiri yo kuri icyo kirwa, rimwe rikoresha Icyongereza irindi rikoresha Igikerewole cyo muri Hayiti. Muri iyo gahunda yo kwegurira Yehova Inzu y’Ubwami haje abantu bagera ku 175 abandi bagera ku 167 bayikurikiranira ku ikoranabuhanga. Uwo muhango wo kwegurira Yehova Inzu y’Ubwami wari ukubiyemo no kwereka abantu ibizajya biyikorerwamo kandi wajemo Abahamya ba Yehova n’abatari Abahamya.

Umuvandimwe Jake Majure wari mu bubatse iyo Nzu y’Ubwami, igihe imirimo yo kuyubaka yahagararaga, yaravuze ati: “Byaratubabaje cyane. Twari turangije gusana amazu asanzwe yo kubamo kandi twakoraga cyane kuko twifuzaga gukurikizaho Inzu y’Ubwami kugira ngo tuzayiteraniremo urwibutso.” Uwo muvandimwe yagarutse gusoza iyo Nzu y’Ubwami n’andi mazu mu mwaka wa 2021.

Umunsi wo kwegurira Yehova Inzu y’Ubwami wari umunsi w’ibyishimo

Nk’uko umuvandimwe Sanderson yabivuze, agira ati: “Kuba dukorera hamwe kandi tugakundana ni ikimenyetso cy’uko turi abagaragu ba Yehova. Kuba uyu munsi turi hano, iyi nyubako ikaba yaruzuye kandi abavandimwe bakaba bishimye ni ibintu bishimishije rwose.”

Twizeye tudashidikanya ko iyi Nzu y’Ubwami yongeye kubakwa izahesha Yehova Imana ikuzo.—Ezira 3:10.