Soma ibirimo

1 NYAKANGA 2021
BOLIVIYA

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’Ayimara

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’Ayimara

Ku itariki ya 27 Kamena 2021, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu buryo bwa eregitoronike, mu rurimi rwa Ayimara. Gahunda yo gusohora iyo Bibiliya yakurikiranywe n’amatorero n’amatsinda yose yo muri Boliviya, hakoreshejwe disikuru yafashwe mbere y’igihe. Umuvandimwe Nelvo Cavalieri, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Boliviya ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse.

Icyo twavuga kuri uyu mushinga

  • Ayimara ni ururimi ruvugwa n’abantu barenga miriyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu, abenshi muri bo batuye mu karere gakikije ikiyaga cya Titicaca, gaherereye mu misozi ya Andes

  • Mu ndimi 36 z’abasangwabutaka zikoreshwa muri Boliviya, Ayimara ni ururimi rwa kabiri ruvugwa n’abantu benshi muri icyo gihugu

  • Hari ababwiriza 2 000 babarizwa mu matorero arenga 60 akoresha ururimi rwa Ayimara yo muri Arijantina, Boliviya, Burezili, Shili no muri Peru

  • Abahinduzi 6 bamaze imyaka 4 bahindura iyo Bibiliya

Hari umuhinduzi wavuze ati: “Iyi Bibiliya ni impano y’agaciro kenshi Yehova yahaye abantu bavuga ururimi rwa Ayimara. Ubu bashobora gusoma Bibiliya mu rurimi bumva neza. Igihe bazaba bayisoma bazumva bameze nk’aho ari Yehova uri kubavugisha.”

Umuvandimwe Mauricio Handal, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Boliviya yaravuze ati: “Kuva igihe Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohokaga mu rurimi rwa Ayimara mu mwaka wa 2017, abantu benshi bagiye badushimira bavuga ko yabakoze ku mutima. None ubu dufite Bibiliya yuzuye, ikoresha imvugo yoroshye kandi yumvikana. Twizeye ko iyi Bibiliya izafasha abantu gusobanukirwa ibyo basoma, ariko ikiruta byose ikazatuma barushaho kuba inshuti y’Umwanditsi wayo Yehova.”

Twizeye ko iyo Bibiliya izatuma abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rwa Ayimara bunga mu ry’umwanditsi wa Zaburi wagize ati: “Ubugingo bwanjye bwazonzwe no kwifuza agakiza kawe, kuko nategereje ijambo ryawe.”—Zaburi 119:81.