17 UGUSHYINGO 2021
BOLIVIYA
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’Igikecuwa (Boliviya)
Ku itariki ya 24 Ukwakira 2021, umuvandimwe Douglas Little uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Boliviya yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igikecuwa gikoreshwa muri Boliviya. Iyo Bibiliya yasohotse mu buryo bwa eregitoronike. Disikuru yihariye yo gutangaza ko iyo Bibiliya yasohotse, yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe maze ikurikiranwa n’abantu bagera hafi ku 4000. Birashoboka ko Bibiliya zicapye zizaboneka muri Mata 2022.
Igikecuwa gikoreshwa muri Boliviya kigira amagambo menshi agira ibisobanuro bitandukanye bitewe n’agace. Kugira ngo abahinduye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya batsinde iyo nzitizi bongeyemo ibisobanuro byinshi ku magambo ahindura ubusobanuro bitewe n’agace.
Bibiliya zo mu Gikecuwa cyo muri Boliviya zatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 1880. Icyakora inyinshi muri izo Bibiliya zashyiraga izina bwite ry’Imana ari ryo Yehova mu bisobanuro cyangwa zikarisimbuza izina ry’icyubahiro “Imana Data.” Hari umuhinduzi wagize ati: “Nishimira ko ubu noneho twabonye Bibiliya irimo izina ry’Imana.”
Igihe bakoraga kuri uwo mushinga, abenshi mu bahinduzi bahuye n’ibibazo bitandukanye, urugero nko kurwaza abagize imiryango yabo. Ikindi kandi hari ibindi bibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Kuba iyi Bibiliya yarasohokeye igihe, tubikesha Yehova.”
Twizeye ko iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’Igikecuwa cyo muri Boliviya, izafasha abantu benshi bo mu ifasi ikoresha urwo rurimi, ‘bagakizwa kandi bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.’—1 Timoteyo 2:4.