Soma ibirimo

Bashiki bacu barimo kwereka abashyitsi agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, n’igifubiko cy’igazeti y’Umunara w’Umurinzi ifite umutwe ugira uti: “Uko Bibiliya yafasha abarwaye indwara y’agahinda gakabije,” kiri kuri ekara iri inyuma yabo

19 NZERI 2023
BOLIVIYA

Mu imurika mpuzamahanga ry’ibitabo muri Boliviya Abahamya bafashije abantu gusobanukirwa indwara y’agahinda gakabije

Mu imurika mpuzamahanga ry’ibitabo muri Boliviya Abahamya bafashije abantu gusobanukirwa indwara y’agahinda gakabije

Kuva ku itariki ya 31 Gicurasi kugeza ku itariki ya 11 Kamena 2023, mu mujyi wa Santa Cruz, muri Boliviya habereye imurika mpuzamahanga ry’ibitabo, ryabereye mu nyubako ya Santa Cruz de la Sierra. Muri iryo murika haje abashyitsi bagera ku 120.000. Akazu abavandimwe berekaniragamo ibitabo kibandaga cyane ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi No. 1 2023, yari ifite umutwe ugira uti: “Uko Bibiliya yafasha abarwaye indwara y’agahinda gakabije.”

Igazeti y’Umunara w’Umurinzi ifite umutwe ugira uti: “Uko Bibiliya yafasha abarwaye indwara y’agahinda gakabije,” mu rurimi rw’Icyesipanyoli

Mu gihe imurika ryamaze, abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 200 ni bo bitaga kuri ako kazu kandi bakiriye abashyitsi bagera ku 20.000. Hari ekara bakoreshaga berekana videwo zo ku rubuga rwa jw.org kandi bafashije abashyitsi kumenya uko bashakisha ingingo runaka kuri urwo rubuga. Batanze udutabo tugera ku 5.500 kandi berekana videwo zigera ku 600. Nanone abantu 45 basuye ako kazu, bakoresheje fomu iri ku rubuga rwa jw.org, basaba kwiga Bibiliya.

Hari umugore umwe wabonye umutwe w’insanganyamatsiko ivuga ku ndwara y’agahinda gakabije, maze yegereye mushiki wacu amubwira ko mama we arwaye iyo ndwara. Nanone yavuze ko nawe afite ikibazo cyo guhangayika no kwiheba. Mushiki wacu yafashije uwo mugore gushyira muri telefone ye igazeti y’Umunara w’Umurinzi ivuga ku ndwara y’agahinda gakabije n’agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Nanone uwo mugore yahise yuzuza fomu iri ku rubuga rwa jw.org isabirwaho kwiga Bibiliya.

Abavandimwe na bashiki bacu benshi bahagaze mu kazu berekaniragamo ibitabo mu imurika mpuzamahanga ry’ibitabo

Hari umuganga w’indwara zo mu mutwe bahaye igazeti ya y’Umunara w’Umurinzi ivuga ku ndwara y’agahinda gakabije, maze aravuga ati: “Iyi ngingo nzayereka abarwayi banjye. Ibikubiye muri aka gatabo n’imirongo yo muri Bibiliya irimo bizabafasha.” Hari undi mugore wari uherutse gupfusha mama we, wahumurijwe n’ingingo ivuga ngo: “Icyo wakora mu gihe upfushije umubyeyi,” iri mu cyiciro kivuga ngo: “Amahoro n’ibyishimo” ku rubuga rwa jw.org.

Muri iki gihe abantu benshi bahanganye n’indwara y’agahinda gakabije no kwiheba cyane. Icyakora abavandimwe na bashiki bacu bo muri Boliviya bishimira gukoresha inama z’ingirakamaro Yehova atanga akoresheje ijambo rye Bibiliya, bagafasha abantu kubona ihumure.—Zaburi 34:18.