Soma ibirimo

29 UKUBOZA 2017
BOLIVIYA

Abahamya ba Yehova bahawe ibihembo

Abahamya ba Yehova bahawe ibihembo

SANTA CRUZ, muri Boliviya—Kuva ku itariki ya 27-29 Ukwakira 2017, abantu nka 17.000 baturutse mu bihugu 20 bitabiriye ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu mugi wa Cochabamba, muri Boliviya. Hari imishinga ibiri yo muri Boliviya yahembye Abahamya kuko yari yatangajwe n’ukuntu Abahamya bari batunganyije umuhanda ndetse n’imurika rigaragaza umuco gakondo wo muri Boliviya bari bateguye.

Amakoraniryo ngarukamwaka y’Abahamya ba Yehova abera mu kibuga cya Fundación para la Feria Internacional de Cochabamba (FEICOBOL) kuva mu mwaka wa 2012. Ubusanzwe Abahamya barabanza bagasukura aho hantu mbere yo kuhakorera ikoraniro. Icyakora ubu bwo, Abahamya basaga 4.900 baritanze bamara iminsi 15 basukura kandi basana imbere n’inyuma y’inyubako bari guteraniramo. Basize amarangi, bakora ibijyanye n’amazi kandi bashyiramo insinga zisakaza amajwi n’amashusho. Nanone hari imirimo yo hanze y’inyubako bakoze, urugero nko gutera ubusitani, gusana intebe n’amatara yo ku muhanda.

Igihembo FEICOBOL yahaye Abahamya ba Yehova.

Abahamya bo muri ako karere bubatse inzu ndangamurage kugira ngo bafashe abantu basaga 1.800 batumiwe mu ikoraniro kumenya umuco gakondo wa Boliviya. Muri iryo murika bashyizemo ibihingwa n’ibishushanyo bimanitse ku nkuta. Nanone ryarimo inzu ndangamurage eshatu zubatse mu buryo bwa gakondo bwo muri Boliviya kandi Abahamya bazihaye sosiyete ya FEICOBOL.

Igihembo urwego rushinzwe kubungabunga umuco rwo muri Cochabamba rwahaye Abahamya.

Aldo Vacaflores, perezida wa sosiyeti ya FEICOBOL, akaba ari na we washyikirije Abahamya igihembo yaravuze ati: “Twashimishijwe cyane no kubona ukuntu abayoboke banyu bakorana umwete. Mwakoranye ishyaka n’ubwitange kugira ngo mutume abantu bose bazitabira iri koraniro bishima. Mwadusigiye urugero rwiza.”

Urwego rw’igihugu rushinzwe kubungabunga umuco rukorera muri Cochabamba rwishimiye cyane imurika ryateguwe n’Abahamya ku buryo rwabahaye igihembo. Sdenka Fuentes, perezida w’urwo rwego, yashimiye Abahamya kuba barahisemo gukorera ikoraniro ryabo mu mugi wa Cochabamba kandi avuga ko imurika bateguye ari ryo ryonyine rigaragaza imico myinshi yo muri Boliviya.

Abahamya bubatse inzu ndangamurage igaragaza umuco gakondo wo muri Boliviya.

Garth Goodman, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Boliviya, yagize ati: “Abantu bose bateraniye hamwe, ubariyemo n’abari mu yindi migi itandatu bari 49.320. Abaturage bo muri Boliviya bishimiye ibyo twakoze bigaragaza ko twubaha umuco gakondo w’igihugu cyabo.”

Abahamya ba Yehova batangiye kwigisha Bibiliya abantu bo muri Boliviya kuva mu 1924. Mu ntagiriro z’umwaka wa 2017 basohoye igice cya Bibiliya k’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya gikristo mu ndimi ebyiri ari zo Ayimara n’Igikecuwa.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Boliviya: Garth Goodman, +591-3-342-3442