8 UKUBOZA 2020
BULUGARIYA
Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye Abahamya ba Yehova bo muri Bulugariya
Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2020, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko leta ya Bulugariya yarengereye uburenganzira bw’abavandimwe bacu mu by’idini. Umwanzuro urukiko rwafashe usobanura ko leta ya Bulugariya igomba kureka imirimo yo kubaka Inzu y’Ubwami mu mugi wa Varna igakomeza. Abavandimwe bamaze imyaka irenga icumi barabujijwe kurangiza uwo mushinga. Nanone urwo rukiko rwategetse leta ya Bulugariya kwishyura abo bavandimwe amafaranga asaga 11.000.000 FRW.
Urwo rubanza rurebana no kubaka Inzu y’Ubwami mu kibanza abavandimwe baguze muri Mutarama 2006. Abayobozi b’umugi wa Varna batanze uburenganzira bwo kucyubaka muri Gicurasi 2007, maze abavandimwe bahita batangira kubaka. Ariko muri Nyakanga uwo mwaka meya w’umugi yahagaritse imirimo y’ubwubatsi, avuga ko kubaka iyo Nzu y’Ubwami binyuranyije n’amategeko. Muri uko kwezi abayoboke b’ishyaka rizwi cyane muri Bulugariya baraje bamanika ibyapa kuri iyo nyubako kandi bahakorera imyigaragambyo bamagana uwo mushinga.
Dukurikije umwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, abayobozi b’umugi wa Varna baharabitse Abahamya ba Yehova kandi “bashyigikira iyo myigaragambyo.” Nanone meya yagaragaje ko ashyigikiye iyo myigaragambyo mu itangazamakuru.
Uko bigaragara meya n’abandi bayobozi b’uwo mugi bakoze ibikorwa bigaragaza ko banga Abahamya ba Yehova. Ariko bavuze ko impamvu bahagaritse uwo mushinga atari ukurwanya Abahamya, ahubwo ko unyuranyije n’amategeko y’imiturire.
Abavandimwe bajuriye kenshi mu nkiko zo muri Bulugariya harimo n’Urukiko rw’Ikirenga, ariko ntibagira icyo bageraho. Hagati aho, itorero ryo muri uwo mugi rikodesha inzu yo guteraniramo.
Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwavuze ko ibikorwa by’abayobozi b’uwo mugi nta shingiro bifite. Urwo rukiko rwemeje ko kuba abayobozi b’umugi wa Varna barahagaritse kubaka Inzu y’Ubwami ari ukurengera “uburenganzira umuntu afite bwo kuyoborwa n’umutimanama, kugira ibitekerezo bitandukanye n’iby’undi no kujya mu idini ashaka,” nk’uko bigaragara mu ngingo ya 9 n’iya 11 mu Masezerano y’ibihugu by’u Burayi arebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Uwo mwanzuro watowe n’abantu 6, umwe ni we utarawushyigikiye.
Abavandinwe bizeye ko abayobozi b’umugi wa Varna bazubahiriza umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, maze bakemererwa kurangiza kubaka inzu izakorerwamo ibikorwa byo gusenga Imana kandi ikazagirira akamaro abaturage, ikanahesha ikuzo izina rya Yehova muri uwo mugi. Dushimira Yehova ukomeza kudushyigikira.—Zaburi 54:4.