Soma ibirimo

BULUGARIYA

Icyo twavuga kuri Bulugariya

Icyo twavuga kuri Bulugariya

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera muri Bulugariya mu mwaka wa 1888. Mu mwaka wa 1938 ni bwo bahawe ubuzimagatozi, ariko baza kubwamburwa mu mwaka wa 1944, ubwo icyo gihugu cyatangiraga kugendera ku matwara ya gikomunisiti. Kuva icyo gihe, Abahamya ba Yehova hari byinshi bari babujijwe, kugeza mu wa 1991, ubwo umuryango ubahagarariye mu rwego rw’amategeko wahabwaga ubuzimagatozi. Icyakora, mu mwaka wa 1994, nyuma ya gahunda yakozwe ku rwego rw’igihugu, yo guharabika amadini atari aya gakondo no gushyiraho itegeko ryimakaza ivangura rishingiye ku idini, Abahamya ba Yehova n’andi madini mato bambuwe ubuzimagatozi. Kuva ubwo, abaporisi batangiye gufata Abahamya, gusesa amateraniro yabo no gufatira ibitabo byabo. Inkiko zo muri Bulugariya ntizigeze zirenganura Abahamya.

Nyuma yo kwitabaza inkiko zose zo muri icyo gihugu, ariko ntibigire icyo bitanga, Abahamya ba Yehova bagejeje ikirego cyabo mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Mu mwaka wa 1998, uwa 2001 n’uwa 2004, urwo rukiko rwakemuye neza ibibazo Abahamya bari bafitanye na Bulugariya. Nyuma yaho, icyo gihugu cyongeye guha idini ry’Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi. Nanone bahawe umudendezo usesuye mu by’idini; umudendezo wo kuyoborwa n’umutimanama, kutajya mu gisirikare no kugeza ku bandi ibyo bizera nta mbogamizi iyo ari yo yose.

Abahamya ba Yehova bo muri Bulugariya bashimishwa n’umudendezo bafite wo mu rwego rw’idini no kuba bashobora gukora ibikorwa byabo nta nkomyi. Icyakora hari abayobozi babangamira Abahamya ba Yehova bagasobanura nabi itegeko rigenga kubwira abandi icyo utekereza cyangwa bakabima uburenganzira bwo kubaka Amazu y’Ubwami. Hari n’aho abakozi ba leta bagiye basagarira Abahamya ba Yehova bakabakubita cyangwa bakabahohotera. Nubwo inzego zishinzwe umutekano zagiye zitabara Abahamya, nta kintu gifatika zakoze ngo zikurikirane abakoze ibyo bikorwa cyangwa ngo zicungire umutekano abahohotewe. Abahamya ba Yehova bo muri Bulugariya bakomeje kugirana ibiganiro n’abayobozi b’icyo gihugu kugira ngo ibyo bibazo bikemuke. Hagati aho, ikibazo kirebana no kubona uburenganzira bwo kubaka Amazu y’Ubwami, cyagejejwe mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.