Ibintu byihariye byabaye mu mateka ya Bulugariya
KU ITARIKI YA 19 GICURASI 2004—Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeye umwanzuro wagezweho ku bwumvikane mu rubanza rwa Lotter yaburanaga na Bulugariya. Leta yafashe umwanzuro wo guha Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi bakajya bakora ibikorwa byo mu rwego rw’idini nta nkomyi kandi bakabwira abandi ibyo bizera nta muntu ubabangamiye
KU ITARIKI YA 16 MATA 2003—Leta yemeje ko k’umunsi w’Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, hajya haba ikiruhuko. Abahamya ba Yehova bose bagahabwa ikiruhuko mu kazi bakora
KU ITARIKI YA 6 WERURWE 2003—Abahamya ba Yehova bongeye guhabwa ubuzima gatozi, hashingiwe ku mategeko mashya yagengaga amadini
KU ITARIKI YA 3 GICURASI 2001—Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeye umwanzuro wagezweho ku bwumvikane mu rubanza Umuhamya wa Yehova witwa Stefanov yaburanaga na leta ya Bulugariya. Leta yatanze imbabazi rusange ku bantu bose umutimanama utemereraga kujya mu gisirikare ariko bakaba bemera gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.
KU ITARIKI YA 7 UKWAKIRA 1998—Abahamya ba Yehova bo muri Bulugariya bahawe ubuzima gatozi
KU ITARIKI YA 9 WERURWE 1998— Komisiyo y’Ibihugu by’i Burayi Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (ubu ikaba yarahindutse Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu) yemeye umwanzuro wagezweho k‘ubwumvikane, aho leta yemeraga guha Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi.
MU MWAKA WA 1994—Leta ya Bulugariya yambuye ubuzima gatozi Abahamya ba Yehova nyuma yo gutora itegeko ribuzanya amadini
KU ITARIKI YA 7 GICURASI 1992—Bulugariya yabaye igihugu cya 26 kigize akanama k’ibihugu by’i Burayi.
KU ITARIKI YA 17 NYAKANGA 1991—Leta yanditse umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova ari wo Christian Association of Jehovah’s Witnesses
MU MWAKA WA 1944-1990—Ubutegetsi bw’Abakomonisite bwahagaritse ibikorwa by’Abahamya ba Yehova
KU ITARIKI YA 6 GICURASI 1938—Abahamya ba Yehova bahawe ubuzima gatozi
MU MWAKA WA 1888—Abahamya ba Yehova bageze muri Bulugariya bwa mbere