Soma ibirimo

14 KAMENA 2016
BULUGARIYA

Komisiyo yo muri Bulugariya yamaganye ivangura rikorerwa amadini

Komisiyo yo muri Bulugariya yamaganye ivangura rikorerwa amadini

Abahamya ba Yehova bo muri Bulugariya begukanye insinzi idasanzwe iha abantu uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza kandi ikabarinda ivangura rishingiye ku idini, bo ubwabo n’imiryango bakoresha. Komisiyo yo muri Bulugariya ishinzwe kurwanya ibikorwa by’ivangura yasanze televiziyo y’icyo gihugu (SKAT TV) n’abanyamakuru bayo babiri barashebeje Abahamya ba Yehova ku bushake, kandi bakangurira abantu kubakorera ibikorwa by’urugomo. Iyo komisiyo yavuze ko ibyo iyo televiziyo yakoze “bidakwiriye kwihanganirwa.”

Ibitangazamakuru bibiba urwango n’urugomo

Televiziyo zo muri Bulugariya zikunze guhitisha ibiganiro birimo amagambo aharabika Abahamya ba Yehova. Urugero, abanyamakuru bo kuri televiziyo ya SKAT TV bigeze kujya basebya Abahamya kandi bumvisha abayireba ko Abahamya ari abanyabyaha ruharwa. Ibyo biganiro byerekanwe mu gihugu hose kandi bishyirwa no ku mbuga za interineti.

Nanone kandi ibyo biganiro byashishikarizaga abantu kwanga Abahamya no kubagirira nabi. Urugero, mu kiganiro cyatambutse kuri iyo televiziyo muri Gicurasi 2011, umunyamakuru yavuze ko igitero cyagabwe ku Bahamya ba Yehova n’Inzu y’Ubwami yabo (aho basengera) yo mugi wa Burgas, cyari gikwiriye. Icyo gihe Abahamya bari bateraniye hamwe mu muhango bagira buri mwaka wo kwibuka urupfu rwa Yesu, nuko agatsiko k’abanyarugomo kiroha aho bari bateraniye maze gakubita mu buryo bukabije bamwe mu bari bateranye. Abahamya batanu barakomeretse bahita bajyanwa kwa muganga. Televiziyo ya SKAT TV yateguye ibiganiro bishishikariza abantu gukora ibikorwa nk’ibyo by’urugomo, kandi na nyuma yaho ikomeza kumvikanisha ko ibyo ari byo bikwiriye gukorerwa Abahamya. *

Nyuma y’ibyo biganiro, Abahamya bakorewe ibikorwa byinshi by’urugomo kandi amenshi mu Mazu y’Ubwami yabo arangizwa. Mu turere tumwe na tumwe abayobozi b’inzego z’ibanze bashyizeho amategeko agamije kubuza Abahamya gukora ibikorwa byabo.

Abahamya bari mu materaniro ku Nzu y’Ubwami iri mu mugi wa Burgas

Komisiyo yamaganye ibikorwa binyuranyije n’amahame agenga itangazamakuru

Muri Gashyantare 2012, ni bwo Abahamya ba Yehova bashyikirije ikirego iyo komisiyo kubera ibiganiro bitandatu televiziyo ya SKAT TV yahitishije mu mwaka wa 2010 n’uwa 2011. Abahamya bavuze ko ibyo biganiro byarimo amagambo yo gusebanya kandi ko kuba byaratangajwe mu gihugu hose byatumye Abahamya ba Yehova babuzwa amahwemo kandi bakavugwa nabi. Nanone bavuze ko ibyo biganiro byatumye bakorerwa ivangura.

Ku itariki ya 25 Mutarama 2016, iyo komisiyo yafashe umwanzuro urenganura Abahamya, ivuga ko ibyo SKAT TV n’abanyamakuru bayo babiri bavuze ku Bahamya ari ibinyoma kandi ko nta shingiro byari bifite. Iyo komisiyo yavuze ko ibyo biganiro bitandatu byagaragayemo ivangura rishingiye ku idini ryakorewe Abahamya kandi ko bitakurikije amahame agenga itangazamakuru ry’umwuga.

Iyo komisiyo ijya guhana iyo televiziyo yavuze ko “abayoboke b’iryo dini bakorewe ibikorwa binyuranyije n’amategeko kandi ibyo bigaragaza ko babujijwe amahwemo.” Iyo komisiyo imaze kugaragaza ko uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza bufite aho bugarukira kandi ko bufite amategeko abugenga abuzanya kwibasira abandi, yavuze ko “ibyo iyo televiziyo yakoze bidakwiriye kwihanganirwa.”

Iyo komisiyo yavuze ko ibinyoma byavuzwe ku Bahamya ba Yehova biremereye cyane. Nanone iyo komisiyo yababajwe cyane no kuba iyo televiziyo n’abanyamakuru bayo baranze kwemera amakosa bakoze. Kugira ngo iyo komisiyo igaragaze uburemere bw’amakosa bakoze yabategetse kwishyura amande menshi.

Abahamya bashimishijwe n’uwo mwanzuro wo gukosora amakosa yakozwe

Abahamya barashimira iyo komisiyo kuba yaramaganye ibyo bikorwa byo gusebanya n’itangazamakuru ribogamye. Kubera ko hari n’ibindi bitangazamakuru byibasiye Abahamya muri Bulugariya, umwanzuro w’iyo komisiyo ni umuburo kuri byo, kuko uzatuma bitongera gushinja Abahamya ibinyoma no kubavuga nabi.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Bulugariya witwa Krassimir Velev, yaravuze ati “nta muntu wishimira guharabikwa n’itangazamakuru. Kubera ko abaturage bo muri Bulugariya bumvise amagambo mabi yatuvuzweho, birakwiriye rwose ko ubu bumva ukuri ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova kandi rwose twanejejwe no kuba iyo komisiyo yarafashe ingamba zo gukemura icyo kibazo.”

^ par. 5 Ku itariki ya 8 Nyakanga 2015, televiziyo ya SKAT TV yongeye gucishaho ikiganiro kigaragaza igitero cyagabwe ku Bahamya ku itariki ya 17 Mata 2011. Ibyo yabikoze igamije gukomeza kwangisha abantu Abahamya ba Yehova.