27 MUTARAMA 2021
BUREZILI
Abahamya ba Yehova bo muri Burezili babwirije mu duce tudakunze kubwirizwamo
Muri Burezili hari imigi igera ku 1.500 itabamo amatorero y’Abahamya ba Yehova. Imwe muri iyo migi iri mu turere twa kure, kandi abenshi mu bayituye ntibarahura n’Abahamya ba Yehova. Ni yo mpamvu ibiro by’ishami byashyizeho gahunda yo gusura iyo migi kuva muri Nzeri kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2020. Kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, abavandimwe bakoresheje amabaruwa muri iyo gahunda yo kubwiriza. Ababwiriza bo mu matorero agera ku 3.000 bifatanyije muri iyo gahunda.
Ababwiriza bakoraga ubushakashatsi ngo bamenye imigi baboherejemo kugira ngo bandike amabaruwa ahuje n’ibyo abahatuye bakeneye. Urugero hari mushiki wacu w’umupayiniya wandikiye abantu bo mu gace ka Tocantins. Yabonye ko ako gace kari karibasiwe n’inkongi y’umuriro. Mu mabaruwa yanditse yavuzemo amagambo aboneka mu Byahishuwe 21:5 kandi asobanura ukuntu Yehova ‘azagira ibintu byose bishya,’ akanakemura ikibazo k’ibidukikije. Nyuma y’iminsi mike hari umugore woherereje uwo mupayiniya ubutumwa bw’amajwi avuga ukuntu yishimiye cyane kumenya ko Imana izatuma turushaho kubaho neza. Uwo mugore yamubajije ibindi bintu byinshi.
Hari undi muntu wandikiye mushiki wacu amubwira ukuntu ibaruwa yamwandikiye yamushimishije. Yaranditse ati: “Nta magambo nabona asobanura ukuntu Imana yagukoresheje kugira ngo imvugishe. . . . Warakoze cyane! Watumye nongera kwemera ko Imana inkunda kandi ko inyitaho nge n’umuryango wange. Byarandenze. Nubwo ntakuzi, wabaye igisubizo cy’amasengesho yange. Warakoze rwose.”
Hari umusaza wo mu itorero rya Itamarati mu gace ka Petrópolis, mu mugi wa Rio de Janeiro wavuze ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bifatanyije muri iyi gahunda bumvaga bameze. Yaravuze ati: “Twumvaga tumeze nk’abapayiniya ba bwite boherejwe mu ifasi yitaruye. Ubusanzwe abavandimwe benshi kujya kubwiriza kure birabagora, kubera imimerere barimo cyangwa inshingano z’umuryango.”
Ntagushidikanya ko Yehova yari ashyigikiye iyi gahunda. Dufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Abakolosayi 1:23.