Soma ibirimo

25 KAMANA 2020
BUREZILI

Abahamya bo muri Amazone bahawe imfashanyo

Abahamya bo muri Amazone bahawe imfashanyo

Ibiro byacu byo muri Burezili byashyizeho komite 18 zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, kugira ngo zikurikirane ibikorwa byo gufasha ababwiriza bagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya koronavirusi. Izo komite zifasha amatorero agera ku 12.000 ari hirya no hino mu gihugu, hakubiyemo n’abavandimwe baba mu gace kitaruye ku ruzi rwa Amazone. Kugeza ubu, imiryango 131 imaze guhabwa imfashanyo.

Komite ikorera mu mugi wa Manaus, umurwa mukuru wa leta ya Amazonas, yagiye iha buri muryango ibizawutunga mu gihe cy’ukwezi kose. Mu byo bahabwa haba harimo ibyokurya, urugero nk’ibishyimbo, ifu y’imyumbati, umuceri n’amata y’ifu. Nanone hatanzwe ibikoresho by’isuku, urugero nk’amasabune, impapuro zo mu bwiherero, uburoso bw’amenyo n’umuti bijyana. Izo mfashanyo zoherejwe ku cyambu cyo hafi aho cya Manacapuru maze zigezwa mu bice bitandukanye bya Membeca na Lago do Castanho, hakoreshejwe ubwato.

Umukristokazi witwa Marinelma wo mu gace ka Lago do Castanho, amaze guhabwa imfashanyo yaravuze ati: “Nshimira Yehova mbere na mbere kuko atwitaho. Twari dukeneye cyane amafaranga yo guhaha. Ariko nanone dushimira abavandimwe kuko bagaragaza umuco wo kugira ubuntu. Umuhungu wange w’imyaka itandatu yabonye ukuntu narimo mvana mu ikarito imfashanyo, musobanurira ko ari Yehova wakoresheje abavandimwe ngo badufashe. Yahise ambwira ati, ‘None se mama, waretse tugasenga Yehova tumushimira?’”

Umuhamya witwa Jonas Monteiro, we n’umuryango we batuye mu mugi wa Caapiranga, bandikiye komite ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ibaruwa igira iti: “Mwakoze cyane kuduha imfashanyo. Ibyo mwadukoreye bigaragaza ko Yehova atwitaho. Nta kiza nko kuba mu muryango w’abavandimwe ukorera ku isi hose.”

Abavandimwe bo muri komite zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi na bo byabateye inkunga. Isaac Emannuel Ramalho de Oliveira, umwe mu bari bagize izo komite, yaravuze ati: “Igihe cyose nkoranye na komite ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, numva ukwizera kwange kurushijeho gukomera. Nzi neza ko nubwo tuba dufasha abavandimwe bacu, natwe bidufasha cyane.”

Twatewe inkunga no kubona ukuntu Yehova yita ku bagaragu be muri ibi bihe by’icyorezo, uko ubushobozi bafite bwaba bungana kose.—Zaburi 94:14.